DRC: Lt. Colonel n’umugore we bahitanywe n’ikintu cyaturikiye mu kabari

Minisisteri ishinzwe itangazamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko abantu 6 bishwe n’ikintu cyaturikiye mu kabari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Katindo i Goma, ariko hakaba hataramenyekana ubwoko byacyo.

Nibura abantu 6 bapfiriye mu guturika kwabereye mu kabari hafi y’ikigo cya gisirikare i Goma

Ubutumwa bwanditswe kuri Twitter, buvuga ko mu bahitanywe na kuriya guturika harimo ofisiye ufite ipeti rya Lietenant Colonel ndetse n’umugore we, ari na we wari nyiri akabari kabereyemo uko guturika.

Bapfanye n’inshuti yabo ndetse n’umwana w’imyaka 12.

Abandi bapfuye barimo umusirikare ufite ipeti rya Capitaine, wakoraga muri Region Militaire ya 34e kimwe na Lt.Colonel.

Kuriya guturika kwabereye muri 100 hafi y’ibitaro bya gisirikare, muri Komine Karisimbi, mu Mujyi wa Goma.

Mbere hari hatangajwe ko abantu bapfuye ari 8, ariko Minisiteri yavuze ko babiri bari bavuzwe mu bapfuye bakomeretse bikomeye, bakaba bakirimo akakuka. Muri rusange abakomeretse ni 15 barimo babiri barembye cyane.

Abo babiri barembye bajyanywe ku bitaro bikuru by’ahitwa Ndosho.

Minisiteri y’itumanaho muri DRC yagize ati “Mu gihe hategerejwe igenzura rya “Police  Scientifique” yageze aho byabereye, biragoye kuri iyi saha kwemeza ubwoko by’ikintu cyaturitse.”

Guverineri wa Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare, yasabye abaturage gutuza no kutagendera ku makuru atari yo.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2020, Guverinoma ya Congo yari yatangaje ko ikigo cya gisirikare cya Katindo kizimurwa kikava mu Mujyi rwa gatai wa Goma kikajya ahitaruye ariko ntibyakozwe.

Ingabo za Congo Kinshasa zihanganye n’imitwe itandukanye irwanira mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ntiharamenyekana niba uko guturika bifitanye isano n’igitero cy’inyeshyamba.

UMUSEKE.RW