EAC yafashe imyanzuro ikomeye ku Nyeshyamba zirwanira muri Congo

Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bari mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, banzuye ko inyeshyamba zose zirwanira muri Congo zishyira intwaro hasi, bitaba ibyo ingabo za EAC zikajya kuzihashya.

Uhuru Kenyatta yagenwe nk’umuhuza mu biganiro hagati y’inyeshyamba n’abarwanya ubutegetsi bwa DR.Congo

Perezida Paul Kagame muri iyi nama yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, abandi bari bayirimo ni Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Museveni wa Uganda, Félix Antoine TSHISEKEDI Tshilombo wa DRCongo, na Uhuru Kenyatta wayiyoboye.

Inama yemeje ko mu bibazo bya Congo hatangira inzira ya dipolomasi ibiganiro bikazayoborwa na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, agafasha inyeshyamba kumvikana n’ubutegetsi bwa Congo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Mata, 2022 i Nairobi, Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI akazatangira kuganira n’inyeshyamba aho Kenya izatanga ibikenewe.

Umwe mu myanzuro y’inama yok u wa Kane uvuga ko inyeshyamba zirwanira muri Congo zisabwe nta mananiza ayo ari yose kureka ibikorwa byazo by’intambara zigatangira ibiganiro.

Perezida Yoweri Museveni yitabiriye iyi nama

Muri uyu mwanzuro ugira uti “Kunanirwa gukora ibyo, imitwe yose yitwaje intwaro izafatwa nk’igamije ikibi kandi ibyayo bizakemurwa gisirikare n’ibihugu by’Akarere.”

Uyu mwanzuro usaba imitwe y’inyeshyamba zikomoka mu bihugu bihana imbibe na DRCongo gushyira intwaro hasi zigasubira iwabo, nabwo nizibinanirwa ikibazo cyazo ngo kizakemurwa gisirikare n’ingabo z’Akarere.

Abakuru b’ibihugu basabye ko hajyaho izo ngabo z’Akarere zikazayoborwa n’iza Congo, FARDC.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC biyemeje gutumiza ba Perezida batitabiriye inama (uwa Tanzania, uwa Sudan y’Epfo) bakareba aho ibyo biyemeje bigeze, nibura inama itaha ikazaba nyuma y’ukwezi kumwe.

- Advertisement -

Mu bibazo bya Congo, America n’Ubufaransa byemerewe kugiramo intumwa zizaba ari indorerezi.

U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

UMUSEKE.RW