Emmanuel Macron wari usanzwe ari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 27.6%, akazahangana na Le Pen mu cyiciro cya kabiri.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2022, nibwo mu Bufaransa bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka uzabayobora mu myaka itanu iri imbere.
Mu bakandida bari ku isonga bazahatana mu cyiciro cya kabiri ni Emmanuel Macron wiyamamariza manda ye ya kabiri na Mme Marine Le Pen, nyuma y’uko 97% by’amajwi bimaze kubarwa Emmanuel Macron yegukanye amajwi 27.6% akurikiwe na Marine Le Pen wabonye amajwi 23.41%.
Jean – Luc Melenchon ubarya isataburenge afite amajwi 21.95%, ni mu gihe abandi bakandida bo basa n’abasigaye kuko ukurikira aba batatu ari Eric Zemmour ufite amajwi 7.05%.
Mu bakandida 12 bahataniraga intebe y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa, batatu gusa nibo babashije kugira amajwi ari hejuru y’icumi mu cyiciro cya mbere cy’amatora.
Ibi bituma benshi bahamya ko aba bakandida 9 basigaye inyuma basa n’abavuye mu guhatanira intebe ya Perezida mu myaka itanu iri imbere.
Mu migabo n’imigambi ya Emmanuel Macron ashyize imbere harimo gushyira hamwe Ubufaransa n’abaturage babwo, Marine Le Pen bahanganiye iyi ntebe ashyize imbere kubaka Ubufaransa butavogerwa.
Icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu giteganyijwe tariki 24 Mata, aho hazamenyekana uwegukanye intebe y’umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere hagati ya Macron na Le Pen.
Mu 2017 nibwo Emmanuel Macron yatorewe kuyobora Ubufaransa aba abaye Perezida muto wicaye ku ntebe, icyo gihe nabwo yatsinze Marine Le Pen ku majwi 66.1% mu gihe Le Pen yagize 33.9%.
- Advertisement -
Ivomo: BBC
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW