France: X-Bow Man yasohoye indirimbo ebyiri z’ihumure mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
X-Bow Man

Iminsi irindwi nyuma y’uko hasohotse iyo yiseAllô Frérot” hasohotse iyo yise “The Call of Life” itanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ko badakwiye guheranwa n’agahinda kuko ubuzima butsinda urupfu.

Sibomana Daniel uzwi mu buhanzi nka X-Bow Man yasohoye indirimbo zishingiye ku mateka mpamo

 

Sibomana Daniel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya X-Bow Man, Umunyarwanda utuye mu Bufaransa, yasohoye izi ndirimbo Ebyiri mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange ruri mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubusanzwe X-Bow Man, yavutse mu muryango w’abana bane ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aza kubura se umubyara ndetse na murumuna we, ibintu byashegeshe umutima we ndetse akaza guhura n’ihungabana.

Nyuma y’igihe kinini ari mu buribwe bw’igikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi cyo kubura bamwe mu muryango we, yaje kuganirizwa, atangira gukira gake gake nubwo bwose bitari bimworoheye.

Muri urwo rugendo rwo gukira ibikomere niho yiyemeje gutangira gutanga umusanzu we mu guhumuriza Abanyarwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahungabanyijwe n’amateka yaranze igihugu, binyuze mu buhanzi.

Mu ndirimbo ye “The Call of Life” iri mu rurimi rw’icyongereza, agaruka ku rugendo rw’amateka yanyuzemo ubwo yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko Imana ikamukiza, ahumuriza abantu ababwira ko iminsi myiza igeraho ikaza.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, X-Bow Man ku gisobanuro cy’iyi ndirimbo yagize ati  “Ivuga kuri njye, ku giti cyanjye ,ubuzima nanyuzemo bwo kujya habi, uko ubuzima bwahindutse bukangora, ubuzima bw’urupfu n’izuka. Uko ubuzima bwampamagaye nkava mu kwiheba, nkava mu mwijma mbifashijwemo na Mama wanjye, na bashiki banjye, ndetse n’abandi bagiye bamba hafi nk’abaganga kugira ngo mbashe gukira.”

Uyu muhanzi yasabye Abanyarwanda guharanira Ubunyarwanda kandi bakarangwa n’umutima w’urukundo, hirindwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

- Advertisement -

Ati “Icyo nsaba Abanyarwanda ni ukumenya uwo turi we kandi bikadutera ishema.Ubwo Bunyarwanda bwacu tukabwiyumvamo, bukadutera ishema. Kumenya abo turibo tugakundana,tugafashanya, tugakundirana.”

Yavuze ko amacakubiri n’urwango bisenya, bitubaka Igihugu ko ari amahirwe kuba igihugu gisangiye umuco, bityo ko nta kintu cyagakwiye gutanya Abanyarwanda.

Uyu muhanzi asaba urubyiruko rutuye mu mahanga kuzirikana amateka y’Igihugu, bagaharanira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyabatanya.

Ati “Nabahamagarira gukora ubushakashatsi, kumva ubuhamya, kutwegera kugira ngo tubabwire uko byagenze kubera y’uko imyaka igenda ihita hari abantu bagenda bagerageza guhindura amateka no gupfobya, ku buryo rwa rubyiruko rutabonye rushobora kubyitiranya.”

Yakomeje ati “Bisaba rero ubushishozi no kureba neza bitonze, bagatohoza kugira ngo ejo batazavaho batekereza uko ibintu bitameze, bikavamo ingengabitekerezo zitari nziza, ari narwo ruhare abahanzi tuba dufite.”

Iyitwa “Allô Frérot” yayihimbye kubwo kubura murumuna we witwa David Mugiraneza uruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi na Papa we witwa Medard Mwumvaneza uruhukiye ku Rwibutso rwa Rebero.

Iyi “Allô Frérot” yagiye hanze kuwa 09 Mata 2022. Iri mu rurimi rw’igifaransa.

Producer Barick, Mansour Diallo na X-Bow Man nibo bakoze izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

“The call of the life” amashusho yafashwe na Blandine Mutoni na Mansour Diallo atunganywa na X-Bow Man.

X-Bow Man afite izindi ndirimbo nka Respire,Prêt ou Pas Prêt, Iwacu yahurijemo abanyabigwi muri muzika Nyarwanda nka Ben Kayiranga, Mc Monday, J. Paterson, Blandine M na Belise U.

Indirimbo uyu muhanzi amaze gukora zikubiye ku mushinga yise “L’envol du Phoenix” ugamije gusangiza abantu ubuhamya ku rupfu n’izuka, nk’uko ikiremwa cy’insigamigani cya Phoenix kizwiho gupfira mu muriro ariko kikazukana ukwiyuburura mu buzima bushya kandi buhoraho iteka.

Inyinshi mu ndirimbo za X-Bow Man zubaka icyizere no gukomeza imitima y’abacitse intege.

Reba hano amashusho y’indirimbo “Allô Frérot” ya X-Bow Man

Indirimbo The Call of Life ya X-Bow Man

Reba amashusho y’indirimbo Iwacu ya X-Bow Man yahurijemo abanyabigwi mu muziki nyarwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW