Perezida Paul Kagame yaraye ageze muri Jamaica mu ruzinduko rw’iminsi 3 rugamije gukomeza ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku mugoroba wa ku wa Gatatu, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe asura igicumbi cy’intwari (National Heroes Park), ahari ubusitani bushyinguyemo Intwari zo muri Jamaica.
Ni naho hashyingurwa ba Minisitiri b’Intebe, n’Abayobozi bakuru b’amako atandukanye atuye kiriya gihugu.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame arahura n’Umuyobozi Mukuru wa Jamaica, Sir Patrick Linton Allen mbere y’uko ageza ijambo ku bagize Inteko ishinga Amategeko ya kiriya gihugu bari hamwe bose ku ngoro y’Inteko, Gordon House.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwahuriranye n’imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kiriya gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Ibikorwa bijyanye no kuyizihiza bizamara umwaka bifite insanganyamatsiko “Reigniting a Nation for Greatness”.
Kagame azagira uruhare mu gutangiza ibyo bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Jamaica.
Minisitiri w’Intebe Andrew Holness biteganyijwe ko aza gusangira ifunguro rya nimugoroba na Perezida Paul Kagame.
Ku wa Gatanu, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo mu muhezo na Minisitiri w’Intebe, Holness, ndetse nyuma Abayobozi bari kuri buri ruhande bagirane ibiganiro.
- Advertisement -
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Holness bazahagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica.
Mu biri kuri gahunda y’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azanaganira n’umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi muri Jamaica, Mark Golding wo mu ishyaka People’s National Party.
Asoza uru ruzinduko, Perezida Kagame azatanga ikiganiro kigaruka ku bufatanye hagati ya Africa n’ibirwa bya Caraibe byiganjemo abantu bakomoka muri Africa bajyanywe muri America mu gihe cy’ubucakara bw’Abirabura.
Perezida Kagame yagiye muri Jamaica avuye muri Congo Brazzaville.
UMUSEKE.RW