Gisagara: Imvura yasenye inzu 33 n’ibyumba by’amashuri

Imvura yaguye mu Murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara yangije ibikorwa remezo birimo inzu z’abaturage 33 n’ibikoni, ibyumba by’amashuri n’insengero ebyiri ndetse na hegitari eshanu z’umuceri.

Imvura yangije ibikorwaremezo birimo amashuri i Gisagara

Iyi mvura yaguye ku wa Mbere, tariki 4 Mata 2022 irimo umuyaga udasanzwe n’urubura ku buryo zimwe mu nzu z’abaturage zasenyutse burundu.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko inzu z’abaturage 33 zasenyutse harimo izangiritse bikomeye.

Ni mu gihe kandi iyi mvura yangije ibyumba by’amashuri 2 n’icyumba cy’umukobwa ku ishuri ribanza rya Muyinza, isenya icyumba kimwe n’igikoni ku Urwunge rw’Amashuri rwa Muyinza.

Yanasenye kandi insengero ebyiri harimo urwa ADEPR Nyeranzi n’urusengero rw’Abadive rwa Kivugiza mu Kagari ka Gabiro.

Uretse ibi bikorwa remezo byangijwe n’iyi mvura, imyaka y’abaturage yangiritse harimo umuceri uhinze kuri hegitari zisaga eshanu.

Habineza Jean Paul, yavuze ko nta muntu wakomerekejwe n’iyi mvura, abanyeshuri bakaba bari mu biruko ngo amashuri akazatangira baramaze gusana ibyangijwe. Abaturage basenyewe bashakiwe amacumbi yo kuba babamo.

Uyu muyobozi w’Akarere wungirije ushinze iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yihanganishije abaturage bahombejwe n’imvura, yongera kubasaba kujya bazirikana kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Yagize ati “Abaturage turabasaba kwihanganira ibyababayeho kandi tukabasaba kujya bubaka inzu ku buryo zibafasha guhangana n’ibiza kuko bikunda kuba hariya Gishubi. Ndetse no gufatira ubwishingizi imyaka n’amatungo yabo mu rwego rwo kwirinda ibihombo batezwa n’ibiza.”

- Advertisement -

Kugeza ubu agaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura ntabwo karamenyekana, gusa nk’igikoni cyasenyutse cyari gisakajwe amabati 40,  ibyumba by’amashuri ya EP Muyinza byasenyutse byari bisakajwe n’amabati agera ku 100.

Inzu z’abaturage zasenyutse ni 20 zo mu kagari ka Nyeranzi, 8 Nyakibungo n’inzu 5 zo mu kagari ka Gabiro.

Igikoni cy’ishuri nacyo cyasenyutse

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW