Grenade yaturikiye Kicukiro “yabaga mu rugo batazi ko ari igisasu” – RIB

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mu Rwanda nk'igihugu cyabayemo intambara higeze kubaho ubwo ibisasu biba byandagaye ahantu hatandukanye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahishuye ko igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikiye Kicukiro-Niboye ntaho gihuriye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko bari basanzwe bagitunze mu rugo.

Mu Rwanda nk’igihugu cyabayemo intambara higeze kubaho ubwo ibisasu biba byandagaye ahantu hatandukanye

Tariki ya 7 Mata 2022, mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro habereye iturika ry’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, icyo gihe byahise bihuzwa no gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatatutsi mu 1994.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iturika ry’iki gisasu ntaho rihuriye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko mu iperereza ry’ibanze bakoze basanze bari basanzwe bayibitse muri uru rugo nk’igikoresho cy’ubwubatsi.

Aganira na RBA yabisobanuye agira ati “Iperereza ryakozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano ryagaragaje ko iriya grenade yari isanzwe iba muri ruriya rugo batazi ko ari igisasu, ba nyiri urugo bagifataga nk’igikoresho bifashisha bubaka kuko cyari kibikanye n’ibindi bikoresho. Mu gihe bavugururaga inzu yabo bya bikoresho barabisohoye, abana baza gukinisha ya grenade iturikana umwe w’imyaka 8.”

Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu umwana nta kibazo kidasanzwe afite ndetse abaganga bahamya ko arimo yoroherwa mu minsi mike asezererwa mu bitabo.

Akomeza anyomoza ibyavuzwe na bimwe mu bitangazamakuru ko iki gisasu cyaba cyaratewe n’umuntu utaramenyekanye ufite uwo agambiriye, gusa ibi ngo ntaho bihuriye n’ibihe Abanyarwanda barimo byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ikindi iperereza ryagaragaje ni uko ushingiye ku byatangajwe n’ibinyamakuru ko igisasu cyatewe n’umuntu gifite n’uwo kigamije gukomeretsa ntabwo aribyo, cyaturitse gutyo nta we cyari kigambiriye. Hari abandi bashakaga kubihuza n’ibihe turimo Abanyarwanda twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ntaho bihuriye ni uruhurirane rw’amatariki gusa.”

RIB ivuga ko igikomeje iperereza ngo hamenyekane uburyo iki gisasu cyageze muri uru rugo kugeza ubwo giturikanye umwana waho.

 NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW

- Advertisement -