Rwanda: Gutera intanga ingurube bigeze ku gipimo gishimishije

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko mu Rwanda hamaze guterwa intanga ingurube 1256, iyi gahunda ikaba ikomeje gusakazwa mu gihugu hose kuko birinda ikwirakwira ry’indwara ndetse bigatanga umusaruro ushimishije.

Uku niko intanga zikurwa mu isekurume y’ingurube zikabikwa neza zikagezwa ku borozi

Intanga zagenzuwe zifatwa ku isekurume y’ingurube, zibangurira ingurube nyinshi kandi bigafasha kuvukisha ingurube zifite icyororo cyiza kibasha gutanga umusaruro utubutse.

Mu Rwanda hamaze guhugurwa Abaveterineri bagera kuri 500 aho umworozi ufite ingurube yarinze yegera Veterineri umwegereye maze akamufasha kubona intanga.

Doze z’intanga zingana na 100ML zigura Frw 3,500 zigaterwa ingurube yarinze.

Izi ntanga zigera ku mworozi hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones aho RAB ikorana n’ikigo cya Zipline.

Hashyizweho kandi uburyo bw’imodoka bufasha aborozi bakeneye intanga kuzibona aho zibikwa muri Frigos zateguwe mu Turere dutandukanye.

Safari Sylvestre umukozi mu kigo RAB akaba n’umushakashatsi kuri Station ya RAB i Muhanga avuga ko muri Mata 2021 batumije mu mahanga ingurube z’icyororo zikurwaho intanga zikaba zaratangiye gusakazwa hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko bazanye isekurume zatojwe zikaba zikurwamo intanga ubu zikaba ziri gukwirakwizwa mu borozi.

Izi sekurume zakirwa zifite amezi atanu zagera mu mezi atandatu zigatangira gutozwa kurira igikoresho gifasha gufata intanga.

- Advertisement -

Iyo zimaze gutozwa kurira icyo gikoresho zitangira gufatwa intanga zigapimwa muri Laboratwari zikabikwa neza hanyuma zigahabwa aborozi.

Safari avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kubona icyororo cyiza mu borozi b’ingurube kugeza uyu munsi icyo kibazo kikaba cyarakemutse.

Avuga ko izi sekurume zashyizwe mu ma Centres atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ati “Byakozwe kugira ngo aborozi begerezwe icyororo mu buryo bworoshye.”

Umworozi wateye intanga ingurube ye avukisha utubwana twinshi tw’ingurube kuva kuri 12 tukamuha umusaruro. Guhera tumaze gucuka ku mezi abiri ashobora kugurisha ikibwana kimwe kuri Frw 50.000.

RAB ivuga ko mu bworozi bw’ingurube byatumye hacika kuvukisha amacugane (ibyana bivuka ku ngurube zifitanye amasano ya hafi) bigatuma ibyana bikurana ubuzima bwiza ku buryo mu mezi atandatu bitanga inyama, ikindi kandi ngo nta mafaranga agitakazwa yo kuvuza, kuko zitarwaragurika nk’iza gakondo.

Aborozi b’ingurube bakangurirwa kuziteza intanga kuko zizamura ubukungu vuba nk’uko RAB ibivuga.

Izi ntanga zipimwa muri Laboratwari ku buryo bwizewe

 NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW