Habimana Sosthène agiye kugabirwa AS Kigali WFC

Umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, Habimana Sosthène agiye gutoza ikipe ya AS Kigali Women Football Club ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona y’abagore.

Habimana Sosthène mu minsi iri imbere azatangazwa nk’umutoza mukuru wa AS Kigali WFC

Si kenshi abatoza basanzwe bamenyerewe mu Cyiciro cya Mbere mu makipe y’abagabo, ubabona mu makipe y’abagore ariko nta n’ubwo bibujijwe ko bashobora kujya kuyatoza.

Ikipe ya AS Kigali WFC kuva yashingwa kugeza magingo aya, yaciyemo umutoza mukuru umwe w’umugabo, ari we Mbarushimana Shaban ubu werekeje muri Gasogi United.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Habimana Sosthène ari we ugiye guhabwa ikipe ya AS Kigali WFC isanzwe irebererwa n’Umujyi wa Kigali.

Uyu mutoza kandi agomba kwizanira abazamwungiriza azakorana na bo.

Amakuru avuga ko uwari usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe, Kayitesi Egidie azashingwa ubuzima bw’ikipe (Team manager), mu gihe abamwungirije bo ibyabo bitaramenyekana neza niba Habimana azabashima bakaguma gukorana.

Habimana Sosthène ntabwo ari mushya mu mupira w’abagore kuko n’ubwo nta kipe yigeze ahatoza, ariko yigeze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’abagore.

Kayitesi Egidie watozaga AS Kigali WFC azahindurirwa inshingano
AS Kigali EFC ibitse ibikombe 11 bya shampiyona igiye gutozwa n’umutoza mushya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW