Hatangajwe ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yashyizeho ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose, litiro imwe y’umworozi ntigomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 228 Frw igejejwe ku ikusanyirizo.

Hashyizweho ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose uzabirengaho azahanwa

Ibi biciro bishya bishyizweho nyuma y’igihe hirya no hino humvikana ko amata akomeje guhenda no kubura ndetse akanywa umugabo agasiba undi, ibi byajyanaga n’abashyiraho ibiciro kuri litiro uko bishakiye.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, rigashyirwaho umukono na Minisitiri Beata Habyarimana kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Mata 2022, ryagennye ibiciro bishya by’amata.

Igiciro kuri litiro imwe yagejejwe n’umworozi ku ikusanyirizo, byibura ntigomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 228 Frw. Amakusanyirizo nayo ntagomba kurenza amafaranga 250 Frw mu gihe arimo agurisha amata.

Uretse ibi biciro, umworozi cyangwa amakusanyirizo agemuye amata ku ruganda rutunganya amata bagomba kujya bahabwa 270 Frw kuri litiro imwe. Iri tangazo ariko ntacyo ryahinduye ku borozi basanzwe bafite abaguzi babagurira amata kuri iki giciro cyagenwe.

MINICOM yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi biciro by’amata byashyizweho. Yongeye kwibutsa uzafatwa anyuranya n’ibi biciro ko bazabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi biciro byashyizweho hagendewe ku nama ya tariki 24 Mutarama na 9 Werurwe 2022 yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’abongerera agaciro amata ndetse n’abahagarariye aborozi n’amakusanyirizo y’amata mu gihugu hose.

Mu minsi yashize hirya no hino mu Mujyi wa Kigali havuzwe ibura ry’amata, aho bamwe bari barayaretse kuko yaguraga umugabo agasiba undi. Zimwe mu nganda ziyatunganya zavugaga ko zitigeze zizamura ibiciro ariko abacuruzi bo bakavuga ko barangura nabo bahenzwe.

Ibi byajyanaga nuko aborozi bavuga ko amata bajyana ku makusanyirizo hari igihe bahabwa amafaranga y’intica ntikize, ni mu gihe kandi ibiciro byahindagurikaga ku isoko.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW