Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana

Umunyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.

Ababanye na Ndayisaba bemeza ko yari umugabo ukora kinyamwuga

Ndayisaba Herman wari urambye mu mwuga w’itangazamakuru, urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Kane, tariki 7 Mata 2022, akaba yarazize indwara ya Diabete.

Yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Mbere y’urupfu rwe, Ndayisaba yakoreraga Ishami rya RBA riri mu Karere ka Gicumbi, yakoreraga mu ishami ry’amakuru mu turere twa Gucumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Yanakoze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bamwe mu Banyamakuru bakoranye n’abahuye na Herman Ndayisaba bahamya ko yari umugabo ukoraga akazi by’umwuga ndetse akigirwaho na benshi bakoranye na we.

Yari umugabo ujya inama kandi agahanura abato mu mwuga.

Hermana Ndayisaba yari amaze imyaka itanu akorera RBA ishami rikorera mu Karere ka Gicumbi, aho yageze avuye gukorera Rubavu na Nyagatare.

Yari amaze imyaka 10 akorere Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -