Uruganda rutunganya ibishishwa by’imyumbati bigakorwamo ibiryo by’amatungo, rwitezweho kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo byayo ku isoko.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu biryo by’amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo intungamubiri ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo nkuko ku muntu nawe ayikenera.
Abahanga bagaragaza ko mu Rwanda amatungo akenera ibiryo bitanga intungamubiri n’ibitanga ingufu, ikunze kuva muri soya kandi izihingwa mu Rwanda ni 1% y’iyikenewe, bivuze ko izindi zigera kuri 99% zigurwa hanze y’igihugu ari nayo mpamvu ikunze guhenda cyane.
Uruganda rwa Nyamiyaga Akanoze Company Ltd ruherereye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi rukaba rwarashinzwe hagamijwe kubyaza umusaruro ibishishwa by’imyumbati byapfaga ubusa, bikanangiza ubutaka kubera aside yabyo.
Ni uruganda rwa Nyamiyaga Akanoze Company Ltd, rutunganya umusaruro w’ibikomoka kumyumbati, umushinga wo kubyaza ibishishwa by’imyumbati ibiryo by’amatungo watewe inkunga n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu buhinzi (IITA) binyuze mu mushinga wa RUNRES.
Uru ruganda rwatangiye rugura mu baturage ibiro 500 by’ibishishwa by’imyumbati ubu rugeze kuri Toni eshatu na magana inani ku munsi.
Umuyobozi w’uru ruganda, Nyiragasagamba Alice yabwiye UMUSEKE ko amasaha umunani ari yo asabwa kugira ngo aside ibe yashize muri ibyo bishishwa kandi, bigatuma amatungo amererwa neza.
Yagize ati “Amasaha 8 biva mu mashini aside yashizemo nta kintu bishobora kwangiza tukabyanika izuba rikadufasha, iyo bimaze kuma tubishyira mu yindi mashini ibishyira ku rwego rwa buri tungo.”
Ibi biryo biribwa n’amatungo atandukanye arimo inka, ingurube, ihene, inkoko n’ayandi.
- Advertisement -
Hari ababigura bikiva mu mashini ya mbere bitarajya kuzuba hakaba n’ababigura byamaze kumishwa.
Nyiragasagamba avuga ko ibiryo by’amatungo bitaruma igiciro ari ni 150 Frw ku kilo naho ibyumye ni 250 Frw.Ibi biryo bivangwa n’ibindi ariko amatungo ashobora kubirya byonyine.
Ibi biryo biba byatunganyijwe n’imashini bigira uruhare mu gutanga umukamo mwiza bityo bigatuma n’igiciro by’ibiryo by’amatungo kigabanuka.
Mugenzi Jean Paul ni umworozi wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi yabwiye UMUSEKE ko kuva yatangira kugura ibi biryo byongereye umukamo w’inka ze.
Uyu mworozi avuga ko yagorwaga no kubona ubwatsi bw’urubingo kuko rwari ruhenze, ubu akaba abona ibiryo by’amatungo byiza kandi hafi.
Yagize ati “Mu kwezi ngura ibiro 800 nkagaburira inka zanjye, umukamo wariyongereye, ni ibiryo byiza inka zikunda.”
Abaturage bagurisha ibishishwa by’imyumbati kuri uru ruganda bavuga ko mbere byapfaga ubusa bikanangiza ubutaka, ariko ubu bakaba babigurisha bigakorwamo ibiryo baha amatungo yabo.
Uyu yagize ati “Inka zanjye zirabirya bikazitera icyaka cyo kunywa amazi, inka yakamwaga Litiro 5 iyo iriye biriya biryo ikamwa Litiro 10.”
Umuyobozi w’uruganda rwa Nyamiyaga Akanoze Company Ltd, Nyiragasagamba Alice atangaza ko hari gahunda yo gukorana n’abahinzi n’aborozi bo mu Turere dutandukanye tw’igihugu atari muri Kamonyi gusa.
Yagize ati“Nta muntu utangira ngo ahite azamuka , guhaza igihugu turabyiteguye, mu gihe abakiliya babaye benshi, ibyo badushakaho bazabibona.”
Avuga ko ari kubaka uruganda rwunganira urwo asanganwe ruzuzura rutwaye asaga Miliyoni 70 y’uRwanda avuye ku musaruro wo gutunganya ibishishwa by’imyumbati.
Kantengwa Speciose ni umukozi w’umushinga RUNRES avuga ko Nyiragasagamba nyuma yo gusanga afite uruganda rutunganya ibikomoka ku myumbati, bamuhaye amahugurwa yo kubyaza umusaruro ibishishwa byayo, bamuha n’imashini zo kubikora n’ibisabwa ngo uwo mushinga ujye mu bikorwa.
Kantengwa avuga ko nk’abashakashatsi basanze ibiryo by’amatungo bishobora gusimbura ibitera imbaraga birimo ibigori n’ibindi binyamafufu.
Agaragaza ko uyu mushinga ushobora gucyemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo mu gihugu kubera ko imyumbati ihingwa mu Turere twinshi.
Ati “Ibindi bikoreshwa mu biryo by’amatungo bishobora kuba imbogamizi kuko abantu barabirya ariko ibishishwa by’imyumbati ntibiribwa n’abantu.”
Asaba ko Leta yashyira imbaraga mu gufasha ba rwiyemezamirimo bafite inganda ziciriritse kugira ngo ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gicyemuke burundu.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kujugunya ibishishwa by’imyumbati ahabonetse hose byangiza ibidukikije byerekana ko mu gihe byabyazwamo umusaruro nk’uko uru ruganda rubikora byakemura ibibazo byinshi mu gihugu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW