Iburengerazuba: Musekeweya yababereye ikiraro cy’ubumwe n’ubwiyunge

Amatsinda aharanira amahoro yo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke avuga ko ikinamico ya Musekeweya yababereye umusemburo wo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane yo mu miryango, hagamijwe amahoro arambye n’iterambere kuri bose rishingiye ku mibereho myiza.

Abibumbiye muri aya matsinda bavuga ‘Musekeweya’ yabebereye ikiraro cy’ubumwe n’ubwiyunge nyakuri

Aya matsinda agera ku Icumi buri tsinda rigizwe n’abantu 20, ari mu Mirenge imwe
n’imwe y’utu Turere, yashinzwe mu mwaka wa 2020 aho yahuzwaga no kumva inyigisho
zitangwa mu kinamico musekeweya.

Ni nyuma yaho umushinga “TUJYANE” utangiye gutambutsa ubutumwa bwo kubaka amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ku bufatanye na CBS Rwanda, La beneveoencia ku nkunga
y’Ubumwe bw’i Burayi.

Abo muri aya matsinda biyemeje kuba umusemburo wo kubaka amahoro ndetse no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bashingiye k’ubutumwa bumva mu ikinamico Musekeweya.

Abagize aya matsinda bahuguwe kandi kumenya gusesengura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, bahereye aho batuye, no kubikorerera ubuvugizi.

Uyu mushinga watangijwe ugamije ubumwe n’ubwiyunge, gukumira ingaruka z’uruhererekane rw’ingaruka za Jenoside mu rubyiruko, gutegura abafungurwa gusubira mu buzima busanzwe mu Midugudu iwabo, ndetse no kubaka amahoro arambye.

Mukankiko Juliette umwe mu bibumbiye mu itsinda mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kuba muri aya matsinda byatumye ahindura imyumvire itari myiza yari afite.

Ati” Mbere sinari nzi ubumwe n’ubwiyunge, numvaga ntashakana n’umuntu wo mu bwoko bw’abakoze Jenoside, ubu nashakanye n’uwo tudahuje ubwoko”

Nsabimana Tharcisse wo mu Karere ka Rusizi avuga ko aya matsinda yatumye asobanukirwa ubumwe n’ubwiyunge yumvaga nk’umuhango.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ubu narasobanukiwe mfasha n’abandi kumenya ubumwe n’ubwiyunge icyo bumaze.”

Habarugira Nicolas, Umuhuzabikorwa w’umushinga “TUJYANE” mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko aya matsinda yashyizweho mu rwego rwo kubaka umuturage ubasha gusesengura ikibazo no kugikorera ubuvugizi, bibanda ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Avuga ko bigisha urubyiruko amateka y’ukuri, uko abafunguwe bakirwa mu miryango n’ibindi bibangamira umuturage.

Habarugira yabwiye UMUSEKE ko aya matsinda mu myaka Ibiri amaze ashinzwe yatanze umusaruro ushimishije, asaba abayagize kutirara.

Ati “Bitanga umusaruro umuturage akumva uruhare atanze rugera mu gihugu hose.”

Habarugira avuga ko amatsinda yo mu Mirenge 10 mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi yahuguwe kuwa 06 Mata 2022 yitezweho kuba umusemburo w’amahoro, hirya no hino mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku gipimo cya 70% mu gihe mu Karere ka Rusizi buri kuri 92%.

Bamwe mu bagize amatsinda ya Musekeweya agamije amahoro mu Karere ka Rusizi
Habarugira Nicolas (uhagaze) Umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Tujyane’ mu Ntara y’Iburengerazuba

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Iburengerazuba