Kuri uyu wa Kane Mme Jeannette Kagame yahuye n’abakobwa batsinze irushanwa rya Miss Rwanda aganira na bo, ndetse nyuma yagaragaje ubutumwa yabahaye burimo kwihanganisha.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Mme Jeannette Kagame agirana ibiganiro na Nshuti Divine Muheto uheruka kwegukana irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Hari kandi Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017), Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016) n’abakobwa babaye ibisonga, abegukanye andi makamba n’abitabitabiriye Miss Rwanda.
Mu butumwa Mame Jeannette Kagame yanyujije kuri Twitter yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kwihangana kubera “ibihe bikomeye barimo” nyuma y’uko Inzego z’Ubugenzacyaha zigaragaje ko mu irushanwa harimo ruswa ishingiye ku gitsina.
Yanditse ati “Bakundwa mwitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, turemera ko ibi bihe bigoye kuri mwe. Mu ntumwero ya kibyeyi n’ubuvandimwe (nk’abakobwa), tugomba guhozaho gushimangira ko uyu munsi n’ejo hazaza ibyemezo biboneye n’amahitamo nyayo bizafasha gukomera.
Mugomba kubohorwa n’intsinzi y’ubushobozi bwanyu tubaziho, nubwo haba ari imbere y’ibikomeye. Turabifuriza gutekana, no gukomera mu gihe muri kerenga ibi bihe bikomeye.”
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yabwiye UMUSEKE ko iperereza rigikomeje.
Ati “Yafunzwe ejo (Twavuganye ku wa Kabiri), arakekwaho ibyaha byo guhohotera abitabiraga irushanwa. Akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina. Turacyari mu iperereza.”
- Advertisement -
Nyuma ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amajwi y’umugabo uvuga ko ari Kid, atereta Nshuti Divine Muheto waje kwegukana irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akaba yaramwizezaga ko azamufasha kwegukana irushanwa ariko akababazwa n’uko “atamuhaye ibyishimo” kandi ari “umwana yahisemo”.
Impaka ziracyari zose muri rubanda bamwe bemeza ko Miss Rwanda ifasha abakobwa gutera imbere, abandi bavuga ko ikwiye kuvaho.
AMAFOTO @flickr First Lady
UMUSEKE.RW