Kamonyi: Inka y’uwarokotse Jenoside yatemewe mu kiraro

Abagizi ba nabi bataramenyekana batemeye inka y’umuturage witwa Ruzindaza Paul warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiharamenyekana ababikoze.

Uwatemye iyi nka ntabwo aramenyekana

Byabereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyabitare  mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibi byabaye tariki 10 Mata 2022 mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo, bayisanze mu kiraro nyirayo ahumuje gukama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse ko hagikorwa iperereza nyuma hakaza gutangazwa byinshi kuri ubu bugizi bwa nabi.

Ati “Amakuru twayamenye turacyashakisha kugira ngo tuyamenye mu buryo bwimbitse, turacyakomeje iperereza.”

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru turacyayikurikirana….

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW