Kamonyi: Ruzindaza watemewe inka avuga ko nta kibazo yari afitanye n’umuntu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Uwatemye iyi nka ntabwo aramenyekana

*Ruzindaza Paul  avuga ko abanye neza n’abaturanyi be
*IBUKA ivuga ko itarahamya ko yacitse ku icumu ko bigikurikiranwa

Ruzindaza Paul uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gutemerwa inka yavuze ko yashenguwe n’ubwo bugizi bwa nabi gusa ko nta kibazo yari afitanye n’abantu.

Uwatemye iyi nka ntabwo aramenyekana

Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata, 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana bagiye mu rugo rwe basanga inka mu kiraro bayitema ku ijosi.

Ibi byabereye mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi,Umudugudu wa Nyabitare mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yari yabwiye UMUSEKE ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri ubwo bugizi bwa nabi .

Ruzindaza yabwiye Ukwezi TV ko yarokokeye Jenoside mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi aho yaje kuhava ajya gutura mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Yavuze ko yashenguwe n’ibyabaye ndetse ko ari ubugome ndengakamere.

Mu kababaro kenshi yabwiye umunyamakuru ati “Kiriya gikorwa ntabwo nzi uko nacyakira. Iyo aza akanayiba, akanayitwara. Mbona ari ubunyamaswa ntashobora kwita izina, ntabwo nabona izina nabiha.”

Ruzindaza yavuze ko abihuza n’icyumweru u Rwanda rurimo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi.

- Advertisement -

Ati ”Birahura, kuki se bitahura? Navuye i Shyorongi mu 1999, bari baradusenyeye batwirukankana. Nkumva ku bwange birahura. Uretse ko ntashobora kuvuga ngo ese yavuye he, yaje gukora iki? Ariko birahura. Kuki se atari yarayitemye na  mbere, agacunga muri iki gihe turi mu gahinda.”

Yavuze ko  ubusanzwe yari abanye neza n’abantu kandi ko nta kibazo yarafitanye nabo ariko yatunguwe n’ibyamubayeho.

Ati “Najyaga ninyurira ahantu nkumva bavuze ngo uri umuntu mwiza… Nta kibazo nari mfitanye n’umuntu. Byantunguye ariko umuntu ni mugari. Nibajije aho mviriye inaha [abwira Umunyamakuru ko akorera i Muhanga] ese abana banjye hari uwo babwiye nabi, nza mu mpera z’icyumweu, ariko wasanga byari byarahindutse ariko muri rusange nabonaga nta kibazo mfitanye n’abaturanyi.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent  yavuze ko atakwemeza neza ko uyu muturage yacitse ku icumu rya Jenoside  ariko ko biri gukurikiranwa.

Ati “Igikorwa cyabaye mu by’ukuri usanga ari abahohotera abantu ariko buriya Paul avuka ko i Shyorongi ntabwo avuka inaha. Uyu munsi kubera y’uko twarebye tugasanga nta gikorwa na kimwe Ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye  FARG  cyigeze cyimufasha, tunamubajije atubwira ko atigeze agira icyo akenera kubera ko umugore we yari afite ubwishingizi bwa RAMA, na we abufite, mu by’ukuri nta kintu bakeneye.”

Yakomeje ati “Twe tukamubaza ko uzi ko wacitse ku icumu rya Jenoside ukaba umaze imyaka 10 utuye aha kuki utajya kuzana icyangombwa iwanyu ngo tukwakire. Urumva nk’umuntu ujijutse twatekerezaga ko ashobora kudufasha mu nzego, ariko kugeza nonaha icyo nakubwra ni uko turi gukurikirana iwabo mu nzego za IBUKA ngo tumenye mu by’ukuri ko yacitse ku icumu.”

Yavuze ko igikorwa cyabaye ari igikorwa kibi ndetse ko inzego zitandukanye ziri kubikurikirana ngo uri inyuma yabyo afatwe.

Yagize ati “Ariko ngarutse kuri kiriya gikorwa cyabaye, ni igikorwa cy’ubunyamaswa. Kugira ngo abantu baze mu rugo bateme inka kuriya, buriya ni nkaho batemye umuntu. Ni igikorwa kigaragaza ubugome bw’indengakamere.”

Yakomeje ati “Buriya Paul bashoboraga kumwica, kumwicira umwana, niyo mpamvu ubona ko inzego zahagurutse ziri kugenda zibikurikirana. Ariko natwe turi kubikurikirana nka IBUKA.”

Uyu muyobozi yavuze mu myaka ibiri ishize hagiye hagaragara ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside birimo gutema imyaka mu murima y’uwacitse ku icumu cyangwa ukuyisoroma  ariko ko bigenda  bishira uko imyaka iza.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwakoze ubu bugizi bwa nabi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere.