Kamonyi: Umugabo utabasha kuva aho ari kubera uburwayi arasaba kuvuzwa

Habyarimana Jean w’imyaka 76 y’amavuko, hagiye gushira imyaka ibiri atabasha kubyuka aho aryamye, yafashwe n’ubumuga bwatumye amaguru ye n’amaboko bitakirambuka, agasaba kuvuzwa.

Habyarimana Jean w’imyaka 76 igihe kiba kinini adasohoka mu nzu kubera uburwayi yatewe n’ubumuga

Mu bindi yifuza uretse kugezwa kwa muganga, ni uguhabwa igare rimufasha kujya kota izuba hanze.

Habyarimana n’umugore we Mukantagara Dative batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, ni umuryango utishoboye, uyu mukecuru yakabaye amwitaho ariko na we ubwe nta mbaraga afite.

Ugeze mu cyumba uyu musaza yahezemo isuku yaho irakemangwa kuko atakibasha kwijyana hanze ngo uburiri aryamyeho bukorerwe isuku, amaguru n’amaboko byamaze gusa n’ibigagara kuko bitakirambuka na gato.

Habyarimana Jean, mu mbaraga nke asobanura ko ubu burwayi bwe bwakomotse ku mvune yagize ariko nyuma bikaza kumuviramo guhera mu nzu uburwayi bwe bumufatanyije n’izabukuru.

Ati “Iki kibazo kimaze igihe kirekire, bijya gutangira byahereye kuri izo mvune zose. Amaboko yarahinamiranye yewe n’amaguru ni uko, guhindukira no kuryama barahirika kuko sinabasha kwihindukiza ndyamye.”

Mukantagara Dative umugore wa Habyarimana, avuga ko agorwa no kumwitaho kubera uburwayi bwe bwatumye atakibasha no kwigeza hanze.

Yagize ati “Iki kibazo akimaranye imyaka irenga ibiri ariko guhera mu buriri bimaze umwaka. Mbere y’umwaka yabashaga kwigeza hanze ariko ubu ari mu nzu ntiyabasha no kwikura ku gitanda aryamyeho.”

Avuga ko kuryambya amaguru bidashoboka, kimwe no kuryamira urubavu, ngo kurya kwe ni ugukaraga.

- Advertisement -

Mukantagara ati “Ndakomeza nkagaragura sinkijya kure. Gukora isuku ntegereza abana batize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bakamfasha tugaterura tukamujyana hanze.”

Ibyifuzo by’uyu musaza n’umukecuru we n’abaturanyi babo, ni ukuba yashakirwa ubuvuzi akitabwaho ndetse akaba yanahabwa igare ryamufasha gusohoka mu nzu akava aho yaheze ku buriri.

Umuturanyi wabo, ati “Ndabona igikenewe ari ukugezwa kwa muganga, agafashwa mu buryo bw’amafaranga yo kwivuza ndetse akaba yanahabwa igare ryajya rimufasha kugera hanze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudance, yabwiye UMUSEKE ko atarazi iki kibazo.

Nyuma yo kubaza Mudugudu yavuze ko asanzwe ahabwa ingoboka nk’abandi bageze mu zabukuru, ibyo kuba yaraheze mu nzu ntabyo bari bazi, ariko ngo bagiye gukora ubuvugizi hejuru nubwo igare batizeye ko hari icyo ryamufasha akurikije ibyo yabibwiwe.

Ati “Uwo musaza asanzwe ahabwa inkunga y’ingoboka, ariko ibyo kuba akeneye akagare nta wari wararimusabiye, ariko ubwo tubimenye tugiye gukora ubuvugizi ku Karere.”

Yavuze ko bazabanza kumusura kuko Mudugudu ngo yamubwiye ko ahora aryamye nta kindi ashoboye.

Ati “Nkeka ko akagare atabasha kukagenderamo.”

Nyiramana Gaudance avuga ko bagiye kuvugana n’abo mu muryango we kuko afite abana bashatse i Kigali hakarebwa icyakorwa akaba yavuzwa kuko hari igihe benshi umuntu arwara bakabyitiranya n’izabukuru.

Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe abafite ubumuga, Twagirumukiza Jean de Dieu, ngo yatunguwe n’inkuru y’uyu musaza kuko nta makuru bari babifiteho ko yaheze mu nzu.

Na we akavuga ko bagiye kubikurikirana nk’Akarere hakarebwa icyakorwa ariko ngo bari mu bikorwa byo gutanga amagare ku bafite ubumuga na we yatekerezwaho.

Yagize ati “Rwose ndatunguwe kuba uwo muryango tutawuzi kuko muri ino minsi turimo gutanga amagare na Nyarubaka twarayatanze. Ntunguwe no kumva hari umuntu dufite uryamye gutyo atanazwi.”

Akavuga ko icyerekeranye n’igare bafite ubushobozi bwo kugikemura.

Ati “Ndacyayafite. Ubundi bufasha bwo ni ukuvugana n’Umurenge bakareba ubundi buryo tumufasha harimo no kumuha itike akajya kwa muganga noneho natwe tukamwishyurira ubuvuzi.”

Habayarimana Jean afite ikarita y’abafite ubumuga, abarizwa mu cyiciro cya kane cy’abafite ubumuga ndetse ubwe bukaba ku kigero cya 36%.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW