Twiringiyimana Aimable wo mu Murenge wa Nyamiyaga Akagari ka Kidahwe mu Mudugudu wa Sabununga wakubiswe na Usabuwera Jean Baptiste wari DASSO mu Karere ka Kamonyi,Akagari ka Ngoma, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwamutereranye mu kwivuza kandi yarahohotewe n’umukozi wabo, none akaba yarakuwemo ijisho kandi no kwivuza bikaba byaramugoye.
Uyu musore w’imyaka 31, yabwiye UMUSEKE ko muri Gicurasi 2021, ubwo yari asoje amashuri yisumbuye atangiye kwiteza imbere, yaje guhemukirwa na Dasso ubwo yamukubitaga inkoni mu maso, bikamuviramo ubumuga, none Akarere kakaba ntacyo kamufasha kwivuza.
Yagize ati “Njye nta kintu Akarere kigeze kamfasha na kimwe,yewe nta nubwo bigeze banampamagara bambaza uko bimeze. Uretse Gitifu w’Umurenge waje mu rugo, azanye n’uw’Akagari, uw’Umurenge yansigiye amafaranga 5000Frw,uw’AKagari ampa 2000Frw, nubwo bumfasha bampaye.”
Yakomeje ati “Kandi kwivuza ni ikibazo n’irindi jisho ntabwo rireba, nabuze ubushobozi bwagura izindi ndorerwamo, narimfite na rendez-Vous yo gusubira kwa muganga mbura ubushobozi bwo kujyayo, n’iryo ryavuyemo hahora hameze nabi nabuze uko nasubira kwa muganga.”
Imizi y’ikibazo y’uko byagenze…
Uyu musore yavuze ko yamenwe ijisho na Dasso ubwo yari avuye ku kazi ari ku mugoroba, agahura n’umwana mugenzi we w’umusore, barashyamirana maze Dasso aza akubita.
Yagize ati “Nubakishaga ku mashuri, mvuye mu kazi ari ni mugoroba,mfite muzehe urwaye kanseri [papa we],yari avuye iButaro, nari kumwe na Mukecuru, ari mu saha ya saa kumi n’ebyiri, baraza bageze ku gasantere, mbanza kubageza mu rugo kuko hari abakozi bamwe nari nishyuye, batarangarura, ngaruka ku gasantere kugira ngo abo bakozi bangarurire.
Mpageze mu gihe ntegereje ko bangarurira amafaranga, nari nicaye muri Boutique,noneho bafungaga saa mbili kuko byari mu bihe bya Covid-19, harimo umugore wari urwaye uhacururiza aryamye, kuko muri butiki hari abamotari bari barimo banyweramo ,ansaba kubamusohorera,kugira ngo batamuca amande.Ndabasohora baremera.”
Yakomeje ati “Mu gihe mpagaze mu muryango mbwira umukozi ngo aze afunge,umwana w’umusore nawe ashaka kwinjira, ndamubwira ngo ko abandi barimo basohoka, ukaba uza winjira, ariko yari ameze nk’uwasinze, ahita afata ishati yanjye nari nambaye arayikurura aca ibipesu,ndamwihorera, mba mbonye Dasso anyuzeho arimo afungisha.Ndamukurikira,ndamuregera,ndamubwira ko anciriye ishati bigende gute, aho kugira ngo anyumve, arambaza ngo murarwanye?ndamubwira ngo hoya,ati Niba mutarwanye urambaza iki? “
- Advertisement -
Avuga ko asubiye inyuma , yahuye na wa mwana, barongera barashyamirana ari nabwo Dasso yagarutse, yaka inkoni umunyerondo akubita uwo musore , amumena ijisho, atabarwa n’abaturage.
Avuga ko yajyanywe ku Bitaro by’amaso bya Rukoma mu Karere ka Kamonyi, maze umudogiteri asanga nta bundi buryo bwo kuvura ijisho cyeretse kurikuramo.
Avuga ko atarahabwa ubutabera…
Ibyo bikimara kuba, inzego zishinzwe iperereza, zahise zitangira iperereza ndetse ziza guta muri yombi Dasso, akorerwa dosiye,ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Uyu musore avuga ko Dasso yaje gufungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Muhanga ariko yibaza impamvu, urubanza rutaratangira mu mizi ngo nawe ahabwe ubutabera.Kuko amaze umwaka afunze mu gihe cy’iminsi 30.
Ati “Ntabwo araburana,iyo mbajije bambwira ko nta tariki yo kuburana arahabwa.”
Akarere kabivugaho iki?…
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,Dr Nahayo Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko ikibazo agiye kugikurikirana kugira ngo uyu musore abe yahabwa ubuvuzi.
Ati “ Reka tube dukurikirana , tumenye ikibazo afite twumve ko twamufasha.”
Umuryango w’uyu musore nawo wemeza ko bitaboroheye kumuvuza cyane ko hari na se ubyara uyu mwana afite ikibazo cya kanseri, bose basabwa ubushobozi buhambaye kandi nta mikoro bafite, ugasaba ko Akarere kabunganira mu kuvuza uyu musore.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW