Karongi: Abagabo barwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo bahawe amagare

Abagabo barwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo mu Mirenge ya Murundi na Gitesi mu Karere ka Karongi bahawe amagare 90 afite agaciro ka Miliyoni 11,025,000 y’u Rwanda agamije kubafasha mu gukora ingendo bakangurira bagenzi babo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Abahawe amagare bavuga ko azabafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Byabaye kuri uyu wa 05 Mata 2022 aho aya magare yatanzwe n’umuryango Action Aid kubutanye na Faith Victory Association (FVA) binyuze mu mushinga wa ‘Wiceceka’.

Mu Murenge wa Gitesi hatanzwe amagare 32 naho mu Murenge wa Murundi hatanzwe 58.

Uwitwa Nzabana Jean Pierre, Yagaragaje ko Umushinga wa ‘Wiceceka’ umaze kuzana impinduka zigaragara mu Kagari atuyemo.

Ati “Nyuma yo guhugurwa twakoze itsinda ry’abagabo rishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa dukora n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.”

Avuga ko amagare bahawe azabafasha gukora ingendo mu gusangiza bagenzi babo ibyo bakuye mu mahugurwa bahawe kugira ngo bahindure imyitwarire.

Kakibibi Annet uyobora umushinga wa Wiceceka, yabwiye abahawe amagare ko ari inyunganizi ije kubafasha kugera ku ngo nyinshi harimo n’izo batabashaga kugeramo kubera ari kure.

Yagize ati “Turabizeza ko umushinga uzakomeza kubaba hafi kugira ngo turandure ihohoterwa rikorerwa mu ngo.”

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Murundi, yashimye iki gikorwa ,yizeza abagabo bo muri uyu Murenge ubufasha bwose mu rwego rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Aya n’amaraso mashya twungutse twungutse nk’ubuyobozi bw’Umurenge, tuzajya dukorana cyane kuko baba bari mu giturage ibyinshi babimenya mbere y’ubuyobozi, bikaba byakemurwa hakiri kare.”

Abagabo bahawe aya magare bavuga ko azabafasha bakaba biyemeje ko uzagaragara mu ihohoterwa azahita yamburwa igare kuko azaba atakiri umwizerwa.

Babwiwe ko utabasha gufasha abandi gukumira ihohoterwa kandi nawe ubwawe urikora.

Umushinga wa ‘Wiceceka’ umaze gutanga mu gihugu hose amagare 360 afite agaciro ka 44,100,000 z’ amafaranga y’ U Rwanda.

Anet Kakibibi umuyobozi w’umushinga Wiceceke ( Speak Out Project) atanga igare
Jean Pierre Nzabana Jean Pierre avuga ko igare yahawe rizamufasha guhindura imyumvire y’abagabo bagikora ihohoterwa ryo mu ngo
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Murundi

 

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi