Karongi: Abakozi b’Ibitaro bya Kirinda bahakana kuyobozwa inkoni y’icyuma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibitaro ya Kirinda mu Karere ka Karongi

Abakozi b’ibitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi bahakana kuyobozwa inkoni y’icyuma n’umuyobozi wabo witwa Dr Byamukama Emmanuel bemeza ko batanga serivisi nziza ku bantu bahivuriza.

Ibitaro ya Kirinda mu Karere ka Karongi

Bagaragaza ko Ibitaro byabo ari intangarugero bagendeye ku bipimo byagaragajwe mu bihe bitandukanye n’ubushakashatsi bwahakorewe.

Mu nkuru y’UMUSEKE yatambutse ku wa 09 Mata, 2022 yavugaga ikibazo cy’umubyeyi uvuga ko yakuwemo nyababyeyi kubera kurangaranwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kirinda.

Mu nkuru hari bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kirinda (Batavuzwe amazina) bavuze ko bayoborwa nabi.

Kuri uyu wa 10 Mata 2022, mu Karere ka Karongi, UMUSEKE wahaye urubuga Dr Byamukama Emmanuel uyobora Ibitaro bya Kirinda n’abandi bakozi bahakora, bagaruka ku byavuzwe, bagaragaza imikorere n’iterambere ry’ibitaro, aho byavuye, aho bigeze n’intego yo kuzamura imitangire ya serivisi z’ubuzima muri ibi bitaro.

Dr Byamukama Emmanuel yahereye ku kibazo cya Mukamazera Berdiane wakuwemo nyababyeyi mu ntangiriro za Mutarama 2021.

Uyu muyobozi mu mpapuro yeretse UMUSEKE, zigaragaza ko Mukamazera yakiriwe neza kugeza ubwo byabaye ngombwa ko yoherezwa ku Bitaro byisumbuye bya Kaminuza i Butare.

Ati “Yaje nijoro, Muganga wamusuzumye yasanze afite ikibazo gituma umwana na nyina bashobora kubura ubuzima. Nta minota yashize ajyanwa mu ibagiro, ibyo yakorewe bigaragara mu bitabo twandikwamo, uko umwana yamuvanye mu nda n’umubyeyi akavamo ari muzima. Mu nshingano dufite nk’ibitaro byo ku rwego rw’Akarere ibyo tudashoboye gukora twahise tumwohereza byihuse ku Bitaro byisumbuye.”

Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare, byanzura ko ibyatuma ubuzima bwe bukomeza ari uko bamukuramo nyababyeyi kuko yari yangiritse cyane.

- Advertisement -

Ati “Ni ibintu bisanzwe bibaho nta burangare, ari ubwa muganga kuko n’abamuherekeje muri ambulance bagiye bamusigasiye.”

Ati “Ntabwo twamurangaranye, twakoze ibishoboka byose kugira ngo turengere ubuzima bwe ndetse n’umwana.”

Ibimenyetso by’imitangire ya serivisi…

Dr Byamukama avuga ko ibitaro abereye Umuyobozi abaturage bagaragaza ko bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 98.3% nk’uko byagaragajwe n’isuzuma bakorewe n’ubushakashatsi bwahakorewe.

Mu bitabo uyu muyobozi yeretse UMUSEKE bigaragaza ko ubushakashatsi bwerekanye ko abakozi bari hejuru ya 85% bishimiye Ubuyobozi bw’Ibitaro, n’ubufasha bahabwa mu kazi kabo.

Dr. Byamukama Emmanuel ati “Ubugenzuzi bukorwa mu gihugu hose bwagaragaje ko mu cyiciro cya Kabiri Ibitaro tuyobora aribyo byonyine muri serivisi abarwayi bahabwa bagize amanota 100% muri 2020.”

Umushakashatsi Sosthene Ntirampiga, ashima serivisi itangirwa kuri biriya bitaro.

Ati “Ntabwo mvugira ku bintu by’amagambo, ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bishimiye serivisi nziza.”

Sinibagiwe Anastase, ushinzwe gukurikirana imigendekere ya serivisi mu Bitaro avuga ko ibipimo bigaragaza ko ibitaro bya Kirinda bitanga serivisi nziza kandi yishimirwa n’abaturage.

Ati “Tumaze imyaka itanu nta mubyeyi uratakariza ubuzima muri ibi bitaro, ku bijyanye no ku mfu z’abana batarageza ukwezi, ibitaro bya Kirinda twafashe igikombe muri 2020 kubera ko abana tubitaho neza cyane kandi hayoborwaga na Byamukama waje muri 2017.”

Akomeza agira ati “Muri rusange serivisi ibitaro byashyizemo imbaraga ibyo dusabwa tubikora ku gihe cya nyacyo.”

Sinabagiwe avuga ko umuyobozi wabo bamaranye imyaka itanu mu myaka cumi n’umwe ahakoze ko icyo yiyemeje akigeraho.

Ati “Iyo aguhaye inshingano akubaza raporo yayo. Aza twari dufite imbangukiragutabara imwe azirukaho ubu dufite 4 zikora n’izindi ebyiri ziri mu igaraji, yashatse abafatanyabikorwa bubatse inzu nziza yakirirwamo abarwayi, yasanze ibitaro bitagira aho bakirira indembe akora uko ashoboye n’Akarere na Minisiteri y’Ubuzima baduha abakozi inzu iratangira irakora.”

Dr Byamukama avuga ko muri 2020 Ibitaro bya Kirinda n’ibya Butaro muri Burera byahawe igikombe na Mme Jeannette Kagame nk’Ibitaro byafashije muri serivisi yo kumenya abana uburyo barindwa kwandura ubwandu bwa virusi itera Sida mu gihe bavuka.

Agaragaza igenzura ryakorewe muri ibi bitaro mu bihe bitandukanye byatumye bashyirwa ku rwego rwiza.

Nk’umuyobozi ukataje mu gushaka impinduka zo kuzamura ibitaro n’aho biherereye, avuga ko ategwa imitego na bamwe mu bo bakorana ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, zikinga mu gihu cyo kuvuga ngo “Abaturage barijujutira serivisi mbi.”

Dr Byamukama avuga ko bafite komisiyo ishinzwe kumenya uko abakozi bishimira serivisi zihatangirwa hari n’agasunduku k’ibitekerezo k’abagana ibitaro.

Abakozi b’bitaro bya Kirinda berekanye ko barajwe ishinga no kugeza serivisi nziza ku baturage no kuzamura ireme ry’ubuvuzi.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW/KARONGI