Karongi: Barasaba guhabwa ingurane ku butaka buzubakwaho icyambu

Ni Abaturage bafite ubutaka ahateganyijwe kuzubakwa icyambu bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura bavuga ko bafite inzara batejwe no kuba barabujijwe kugira icyo bakorera mu butaka bwabo amezi akaba abaye Ane.

Abafite amasambu ahazubakwa icyambu basaba ko bahabwa ingurane

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amakuru bwahawe na RTDA ari uko aba baturage baba bihanganye Icyumweru cy’Icyunamo kikabanza kikavamo.

Aba baturage bose icyo bahurizaho n’uko kutagira uburenganzira ku masambu yabo muri iki gihe cyose byabahombeje, ndetse bakaba bashonje, basaba ko bakwishyurwa cyangwa bahgahabwa uburenganzira ku butaka bwabo.

Nsanzimana Bahati ati “ Baje kutubarira batubwira ko tutemerewe kugira icyo dukoreramo, nti wahingamo. Kuva batubarira nta n’umwe uragaruka kudusinyisha ngo batwishyure kuko iminsi imaze kuba 120 kandi itegeko riteganya iminsi 90.”

Habimana Ildephonse ati “Ayo mezi yose ashize baratubariye, ntibanatubwiye ayo batubariye kuko uyamenya baje kugusinyisha, ukaba ntan’umushinga runaka wategurira mu isambu yawe, kandi ariyo yari isanzwe igutunze.”

Nishimwe Claudine ati “ Nari naratse inguzanyo ya Banki ngiye kororeramo amatungo none iminsi ibaye 120 banki inyishyuza inyungu ,kandi umushinga utaranatangira, nshobora no kubaka bagahita baza ngo senya.”

Nishimwe akomeza avuga ko baterewe imbago mu masambu none uko bakomeza gutinda kubishyura nabo ariko bakomeza kugwa mu gihombo.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu aganira n’ itangazamakuru yavuze ko amakuru yo kuba aba baturage barabariwe ntibishyurwe kizwi ariko ko kizaba cyakemutse mu minsi ya vuba.

Ati “Ayo makuru n’impamo abaturage barabariwe ariko RTDA ivuga ko izabanza kuza kureba nimba ibyo babariwe aribyo kugira ngo basinyishwe, ndetse inatanga icyizere ko nyuma y’Icyunamo, bitarenze ukwezi kwa Mata aba baturage bazaba bamaze kwishyurwa.”

- Advertisement -

Niragire akomeza ahumuriza abaturage akababwira ko Igiciro kigenwa n’Itegeko aricyo kizakurikizwa, batagakwiriye guhangayikira ibiciro bazishyurwaho, ndetse ko abatazabyishimira bazagana Ubuyobozi bukabafasha.

Aha hagiye kubakwa icyambu mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Niho kandi hubatse isoko nyambukiranyamipaka rimaze imyaka isaga Itanu ridakorerwamo.

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/KARONGI