Mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 9 Mata muri uyu Murenge. Umuvunyi Mukuru wungirije yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Muri uyu mwaka wa 2022 abacyitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo bafata umunota 1 wo kwibuka inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso banashyira indabo ahashyinguwe imibiri mu Rwibutso.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo, ibiganiro byakomereje ahitwa ‘Association Mwana Ukundwa’ mu Murenge wa Kigarama ahatangiwe ubutumwa bw’ihumure.
Mu kiganiro yatanze gifite insanganyamatsiko “Abanyarwanda duharanire kuba umwe ,Twibuka Twiyubaka.” Nyiridandi Kibasha yibukije ko mbere y’ubukoloni abanyarwanda bari bafite ubushuti, bashyingirana ndetse nta n’intambara yigeze iba ishingiye ku moko.
Yasobanuye ko amoko ya Hutu, Twa, Tutsi ari iturufu yazanywe n’abazungu mu rwego rwo kubona ububasha bwo kwigarurira u Rwanda.
Ati “Ni igisasu k’igihe kirekire bari bateze cyaje guturika, tugira amakuba y’inkubiri ya Demokarasi. Haza abakomereza muri wa murongo mu mwanya wo kwiganzura abakoloni turigaranzurana.”
Yasobanuye uko u Rwanda rwahuye n’akaga kuva ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda kugeza ku irimburabatutsi ryashyizwe mu bikorwa n’ingoma ya Juvenal Habyarimana.
Nyiridandi avuga ko mu gihe kigufi Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe ubukana bubi burenze ukwemera.
Yemeza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso n’ubwo hari abakinangira kwerekana aho biciye Abatutsi ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
- Advertisement -
Ati “Ntabwo Kwibuka Jenoside ari ugusubiza amazi mu iriba, ntabwo ari uguhembera inzika, tubikora kugira ngo duheshe agaciro Abatutsi yahitanye tunafate ingamba kugira ngo ntibizongere kuba ukundi.”
Yagarutse ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari imbere mu gihugu no mu mahanga, by’umwihariko abakoze Jenoside bidegembya mu bihugu byo hanze bahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kuva mu 1948 kugeza mu 1994.
Yavuze uko ingengabitekerezo y’ivangura rishingiye ku moko yigishijwe ku mugaragaro mu miryango, mu mashuri ndetse hakanifashishwa itangazamakuru kugeza kuri Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.
Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko ubu yabashije kwiyubaka, akaba yaraniteje imbere.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kigarama rwavuze amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 muri uyu Murenge.
Hacanwe urumuri rw’icyizere rutazima mu gikorwa cyarangajwe imbere n’umushyitsi Mukuru, Hon Mukama Abbas Umuvunyi Mukuru wungirije.
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama, avuga ko Jenoside itegurwa, ikigishwa ndetse igashyirwa mu bikorwa.
Yasabye Abarokotse Jenoside kwishakamo ibisubizo bakirinda guheranwa n’agahinda.
Ati “Dukomeze duhe abacu agaciro, Twibuke twiyubaka.”
Umuvunyi Mukuru wungirije, Hon Mukama Abbas nyuma yo guhabwa ikaze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, yavuze ko Imana irema itaremye Abahutu n’Abatutsi.
Ati “Biriya ba Bagosora bakoze n’iby’amashitani n’iryo jambo rikwiriye, ku munsi w’imperuka bazabazwa ibyo bakoze.”
Hon Mukama avuga ko Inkotanyi zatangiye ari bacye beza, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu gihe abicanyi bashakaga kubarimbura.
Ati “Ntidufite icyo twashimira Inkotanyi, uretse kubasabira ijuru.”
Avuga ko Imana yahisemo Perezida Paul Kagame izi impamvu yabikoze kuko ikunda u Rwanda.
Ati “Ineza Perezida Kagame atugirira muzahore muyimwifuriza mu madini yanyu, Nyagasani adusaba kugira ineza, ntituzibagirwe uwatugiriye neza.”
Yasabye yinginze Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama gukangurira urubyiruko kwitabira ibiganiro byo Kwibuka kugira ngo basobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Asaba urubyiruko guhaguruka rugakoresha amahirwe rwahawe yo kwiga kugira ngo ruhangane ku mbuga nkoranyambaga, rwigishe abana b’abajenosideri banze kuva ku izima, bamenye amateka ya nyayo y’u Rwanda bave mu icuraburindi.
Hon Mukama yavuze ko igihuza abanyarwanda ari ugukunda igihugu ko bagomba kumva ko ari Bene kanyarwanda maze uRwanda rugahora mu mitima yabo.
Yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuba baratanze imbabazi abasabira imigisha ku Mana.