Kigali: Hasojwe amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukora inyigo z’imishinga

Abanyeshuri basoje  ndetse n’abenda gusoza amasomo muri za Kaminuza  bagera 117, kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mata 2022 basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukora inyigo z’imishinga ndetse banahabwa impamyabushobozi.

Abagera ku 117 basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukora inyigo z’imishinga

Ni amahugurwa yatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu n’Ikigo cy’amahugurwa Nziza Training Academy aho cyabahuguye ku masomo atandukanye arimo gukora imbata z’amazu, gucukumbura no gusesengura ubukomere bw’inyubako ndende n’imitingito ,gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z’ibiraro, gukora ibarura mari ry’imishinga y’ubwubatsi ndetse no kuyobora imishinga minini y’ubwubatsi.

Umwe mu basoje ayo masomo, Irakoze Gilbert, yabwiye UMUSEKE ko yari yarasoje amasomo ya Kaminuza mu cyahoze ari KIST ariko  yiyemeza kwihugura mu masomo yo gukora imbata z’amazu (Archictural Design).

Yagize ati “Ubundi nize muri KIST civil Engenering ntabwo biba bihagije kuko twiga  ibitari mu ngiro (Theory) nyinshi, ni ukuvuga iyo tugeze hano tubona ubumenyi ngiro  buhagije, tuhasanga amasomo yongera imbaraga y’ibyo twabonye muri kaminuza. “

Yavuze  ko hari ubwo abarangiza mu mashuri ya kaminuza yigisha amasomo ya tekiniki baba badafite ubumenyi ngiro buhagije bityo ko biba byiza kongera kwihugura kugira ngo abashe guhatana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’Ikigo Nziza Trainning Academy ,Nzirorera Alexandre, yatangaje ko bashyize imbaraga mu kwigisha ikoranabunga hagamijwe gutoza abanjeniyeri barizobereye.

Ati “Twebwe duhitamo kureba kuri tekinoloji kuko iyo urebye amakaminuza yigisha mu buryo bw’ubumenyi (Theory) n’uburyo bukoreshwa amaboko (manuelle) mu gukora ibintu, abyigisha neza ariko ikoranabuhanga rigenda rihinduka ku isoko ry’umurimo kandi amakaminuza ntabwo ari ku rwego rwo kugendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga .Ahubwo ikiriho hagomba  kubaho amahugurwa agendana n’impinduka.”

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine batangiye gutanga amasomo ajyanye n’ikoranbuhanga asanga atanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng Gatabazi Pascal , yemera ko hari ubwo abasoza kaminuza n’amashuri makuru badakunze guhita babona imirimo ku isoko ry’umurimo ariko ko habaho gukurikina no gukorana n’abashoramari hagamijwe kongera ababona imirimo.

- Advertisement -

Ati “Turakurikirana, tukareba ngo abana barangiza amashuri yacu baba he, bakora iki,buri mwaka birakorwa ugasanga abahise bajya mu mirimo atari benshi cyane.Niho rero nk’Igihugu dukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo n’imirimo yiyongere, ariko hakabaho porogaramu zongera imirimo no kunganira abashoramari . Byose birunganirana bigatuma imirimo yiyonngera ku isoko. “

 URwanda rushyigikiye amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro nk’izingiro ryo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi icyerekezo igihugu cyihaye.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal asanga imikorane n’inzego zitandukanye biziba icyuho ku isoko ry’umurimo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW