Kuri uyu wa Gatandatu inzego z’umutekano zarashe umugabo wari wikoreye televiziyo igezweho (flat screen) bikekwa ko ari umujura ahita apfa, inzego zitandukanye twagerageje gusaba amakuru kuri iyi nkuru ntacyo baradutangariza.
Umuturage wageze hariya uriya muntu yarasiwe yasanze bikiba, yabwiye UMUSEKE ko hari nka saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (05h50 a.m).
Ati “Yari afite flat TV, yari afite inkota ayambariyeho imyenda.”
Yadutangarije ko yarasiwe ahahoze Agakinjiro ruguru gato y’ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali. Yongeraho ko yari umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko.
Mukandori Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima inshuro zose twamuhamaye telefoni ye yacagamo ariko ntiyayifashe.
Ni cyo kimwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, NGABONZIZA Emmy na we igihe cyose twamuhamagaye ntiyitabye, ndetse n’ubutumwa twamwoherereje ntiyabusubije.
Turacyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuva ubwo twakoraga iyi nkuru.
Mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali humvikana ubujura bucukura inzu, ubwo kwambura abantu ibyabo cyane telefoni ngendanwa, akenshi bikorwa n’inzererezi zabaye nyinshi ku mihanda no ku makaritsiye (quartiers) zo muri Kigali.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW