Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko Kiyovu Sports batabanye neza, gusa ngo kuba yayitsinze biyunze nta yindi nzika.
Ni nyuma y’umukino w’ishiraniro wahuje Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports. Uyu mukino warangiye iyi kipe yo ku Mumena itsinzwe ibitego 2-0.
Nyuma y’iyi ntsinzi y’ikipe ya Gasogi United, umuyobozi wayo, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yihenuye ku buyobozi bwa Kiyovu n’abafana bayo.
Ati “Ubu nta mbamutima dufite kuri Kiyovu kuko nta kindi twavuga ku ikipe twari duhanganye inaniwe. Mu kiganiro dutegura umukino narabivuze, navuze ko Kiyovu tugomba kuyitsinda ibitego bitari munsi ya bibiri kuko twaba duhombye, ni yo mpamvu twayinjije igitego mu gice cya mbere n’igice cya kabiri. Twabikoze ahubwo mumpe amashyi.”
KNC yakomeje avuga ko gutsindwa kwa Kiyovu byatewe no kwishyira ku gitutu byayiranze mu mukino, ariko by’umwihariko ikaba ari n‘ikipe ifite abakinnyi bari ku rwego rwo hasi kuko ngo “bavuye mu cyaro bakaba bakiri kwiga Umujyi.”
Ati “Kiyovu yari ifite igitutu kandi nabivuze kare mvuga ko na Serumogo ari umukinnyi uri ku rwego rwo hasi. Nababwiye ko Serumogo ari ku rwego rugayitse kuko avuye mu cyaro vuba muri Sunrise, ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe ya Gasogi United yavukiye mu Mujyi ahantu Umujyi uvuka hirya y’i Rusororo. Serumogo yabibonye, ngira ngo yakinnye nk’iminota itatu ava mu mukino, byerekana ko ari hasi.”
Mu minota ya nyuma y’umukino, Kiyovu yashoboraga kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe, ariko bijyanye n’igitutu iyi kipe yari iriho, byageze aho kapiteni wayo, Kimenyi Yves ava mu izamu aza gufatana mu mashati na Malipangu Thèodore wa Gasogi United, binamuviramo kwerekwa ikarita itukura bituma adasoza umukino.
Aha ni ho KNC yahereye avuga ko urwego rw’uyu munyezamu ruri hasi cyane kuko yakoze ibintu bidakwiye gukorwa n’umukinnyi uri ku rwego rwe.
Ati “Mwabonye Kimenyi Yves? Uyu we ni we wari uri hasi kurusha abandi. Mugereranye na Gaël Cyuzuzo [umuzamu wa Gasogi United]. Ndisegura kuvuga ku bakinnyi ariko biragaragara ko uyu munsi Gaël yari afite ubwenge bwinshi cyane. N’abatoza b’ikipe y’igihugu ngira ngo babibonye.”
- Advertisement -
Mbere y’uyu mukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa Kane tariki ya 14, KNC yari yateguje Kiyovu Sports ko azayitsinda ndestse anavuga ari ikipe irimo abantu banga Gasogi United ku buryo baba bifuza ko yasenyuka ikavaho.
Ati “Juvenal [Mvukiyehe uyobora Kiyovu] namubabariye, birarangiye. Nari navuze ko nkora ukwihorera mu kibuga, nabikoze. Ubwo rero nahise mbwira Juvenal ko byarangirira aha. Ubu noneho Kiyovu ntabwo tuzongera kuvuga ko ari abanzi bacu, kuva uyu munsi turi inshuti.”
Gutakaza uyu mukino kuri Kiyovu birayiganisha gutakaza amahirwe yahabwaga yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko APR FC niramuka itsinze umukino wa Bugesera FC tariki 17 Mata, izahita ifata umwanya wa Mbere n’amanota 51.
UMUSEKE.RW