Kwibuka 28: Uko Siporo yunze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside

Siporo ni imwe mu nzira zifashishwa muri byinshi, yanakoreshejwe mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

APR FC ni imwe mu makipe yatwaye ibikombe byinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange, baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gukomeza kwibuka aba bazize uko bavutse, bituma Abanyarwanda n‘inshuti z‘u Rwanda bakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazabaho ukundi.

Imwe mu nzira zafashije Abanyarwanda kongera kunga ubumwe no kubwira amahanga ko u Rwanda rutazimye, ni siporo mu ngeri zitandukanye.

Ingabo za RPA ubwo zateguraga urugamba rwo kubohora Igihugu, zanatekereje kuri Siporo nk‘umuyoboro uzafasha Abanyarwanda kumva ubutumwa zari zizanye.

Mu mupira w‘amaguru, ikipe ya APR FC yahise ishingwa ku Murindi wa Byumba mu 1993. Ubwo iyi kipe yashingwaga, icyari kigamijwe ni ukugaragaza ko n’ubwo hari Abanyarwanda bari ishyanga ariko bashoboye byinshi birimo n’imikino.

Nyuma y’amezi abiri gusa iyi kipe ishinzwe, yatangiye gusurwa n’andi makipe yaba ayo mu Rwanda n’ayo hanze yarwo icyo gihe, hagamijwe kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda no kugaragariza Isi ko nta kibi kigenza Inkotanyi.

Imwe mu mikino ya gicuti iyi kipe yakinnye:

APR FC 2-0 PSD FC (Rwanda)
APR FC 2-1 INKATA FC (Kenya)

Nyuma yo kubohora u Rwanda, iyi kipe y’Ingabo yatangiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

- Advertisement -

Imwe mu mikino yakinnye:

APR FC 1-1 Kiyovu Sports
APR FC 1-1 Mukura VS
APR FC 1-2 Vitalo’o FC (Burundi)
APR FC 1-2 Express FC (Uganda)

Uretese mu mupira w’amaguru, hakinwaga n’indi mikino irimo iy’amaboko nka Volleyball, Basketball n’indi.

Ubwo Jenoside yabaga, ikipe ya Volleyball ya Kaminuza y’u Rwanda, yari yaraye ivuye ku Murindi wa Byumba gukina n’ikipe ya APR ya Volleyball.

Ibi byose ni ibisobanura neza uko Inkotanyi zageragezaga gucisha ubutumwa mu mikino hagamijwe kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abanyarwanda bagarutse ku ma Stade kandi nta bintu by’amoko bibarimo bose ari abafana

Ubwo APR FC yashingwaga, yakinagamo abasirikare gusa ariko uko iminsi yicuma, igenda inakinisha abasivile mu kugaragaza ko Inkotanyi zitironda.

Leta y’Ubumwe yashyizeho amarushanwa atandukanye yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba mu mupira w’amaguru n’imikino y’amaboko.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis wari mukuru yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko imikino yakoreshejwe mu buryo bwo kunga Abanyarwanda.

Ati “Jenoside yabaye twaraye tuvuye gukina na APR Volleyball ku Murindi. Twakinnye ku itariki ya 3 Mata tugaruka i Kigali ku itariki ya 4 Mata, 1994.”

Yakomeje agira ati “Jenoside irangiye twongera gukina. Gusa icyo gihe twakoze ikipe imwe ya APR, Afande James (Kabarebe) aza kuyibera Umuyobozi. Nyuma y’uko Guverinoma irahiye, iminsi yakurikiyeho mu kwa Munani twatangiye umwiherero. Icyo gihe twatangiye kubaza tuti kanaka ari he, bati ari i Butare, tukajya kumuzana, bati ari hariya, tukajya kumuzana. Dusanga ikipe irakomeye. Dukora umwiherero, bya bintu byo kwiheba byose tubishyira hasi.”

Uyu muyobozi ariko icyo gihe wari umukinnyi wa Volleyball, yakomeje avuga ko uko imikino yakinwaga ari ko byagaragaraga ko ubuzima burimo kuza, bikarushaho gutanga icyizere ku Banyarwanda bari barahekuwe na Jenoside.

Muri Volleyball, amakipe nka KVC yaravutse, Abanyarwanda bagenda bitabira imikino ari na ko ubuzima bugaruka.

Umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali WFC, Safari Jean Marie Vianney, nk’umwe mu bari mu Ngabo za RPF ariko kandi akaba yaranacitse ku icumu, aganira na UMUSEKE yavuze ko umupira w’amaguru wabaye intwaro ikomeye yafashije Abanyarwanda kongera kuvuga rumwe mu bihe bitari byoroshye.

Ati “Buriya Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside, zaje zifite gahunda nyinshi. Imwe muri gahunda yo kuzana Ubumwe n’Ubwiyunge no kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda, icyitwa umupira w’amaguru cyarakoreshejwe cyane.”

Abafana ba Rayon Sports bongeye kuza gushyigikira ikipe yabo nta wishisha undi

Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu 1993-1994 abari bafite impano bose, bahawe umwanya wo gukina buri wese umukino ashoboye.

Ati “Ni muri ubwo buryo, abari bafite impano bose bahawe uburyo bwo gukina. Barashyigikirwa, bahabwa ibikoresho, bavangwa n’abasivile, hagamijwe kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Nshizirungu Hubert wamenyekanye nka Bébe muri Kiyovu Sports, na we ahamya ko umupira w’amaguru wagize uruhare mu kongera kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakerewe Abatutsi.

Ati “Abantu benshi bagiye bahuzwa na Siporo. Ubona nyuma ya Jenoside abantu baragarutse ku ma Stade. Ku kigero cya 80% umupira warongeye uhuza abantu.“

Abari bakuru icyo gihe kandi bagihumeka umwuka w’abazima, na bo bashimangira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imikino yabaye intwaro ikomeye yakoreshejwe mu gutambutsa ubutumwa bwiza bwo kunga Abanyarwanda. Abantu barongeye barahura baraganira bunga ubumwe koko bavuga rumwe.

Ubuzima bwongeye kugaruka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

UMUSEKE.RW