Mwai Kibaki wabaye perezida wa Kenya yapfuye

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Uhuru Kenyatta.

Mwai Kibaki yitabye Imana afite imyaka 90

Perezida Kenyatta  yavuze  ko “Mwai yari umuntu wakunze cyane igihugu ,usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero rw’abariho n’abazaza muri Kenya.”

Yavuze ko Kibaki azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri Politki ya Kenya n’umuntu wagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ubwo yari Minisitiri w’imari.

Kibaki yabaye Vsi Perezida wa Kenya mu 1978-1988) ku butegetsi bwa Daniel Arap Moi.

Muri iyi myaka ya vuba yari amaze igihe afite uburwayi butandukanye bufitanye isano n’izabukuru.

Ni umwe mu baperezida bane bategetse iki gihugu ,benshi bemeza ko ubutegetsi bwe ,Kenya yageze ku iterambere rihambaye ariko hakaba hari n’ibyo anengwa.

Mwai yatsinze amatora ya Perezida ku bwiganze mu 2002.Yazanye politiki yo kuzahura ubukungu bwa Kenya, icyo gihe bwari bwifashe nabi ,kuvugurura uburezi, ibikorwaremezo no kubahiriza ku itegeko nshinga.

BBC yatangaje ko mu minsi ye ya mbere ku butegetsi yahise atangaza kwiga amashuri abanza ku buntu bituma abana barenga miliyoni imwe bajya mu ishuri uwo mwaka muri Kenya.

Kimwe mu byo anengerwa ku butegtsi bwe , birimo ko mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2007, abantu barenga 1000 bishwe,ibihumbi biva mu byabo, barameneshwa bahunga ivangura rishingiye ku moko.

- Advertisement -

Kibaki yavuye muri Politiki mu 2013,arangije manda ebyiri zigenwa n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Mu mwaka wa 2016 nabwo umugore we Luck Kibaki, yapfuye ,aguye mu bitaro byo mu Bwongereza.Kibaki asize abana bane ndetse n’abuzukuru benshi.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW