Masamba azaririmba mu isabukuru ya Lt Gen Muhoozi

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka muri Uganda,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Intore Masamba azaririmba mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Masamba Intore yitezwe kuririmba mu isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’uyu mujenerali irimbanyije ndetse ko kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, biteganyijwe ko ari bwo izaba.

Lt Gen Muhoozi uzaba wujuje imyaka 48,aherutse gutangaza kandi ko Umukuru w’Igihugu w’uRwanda, Paul Kagame, nawe ari mu bazitabira ibi birori.

Kuri twitter Lt Gen Muhoozi, yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Umuhanzi w’ikirangirire Masamba Intore, azaririmba mu isaburkuru yanjye.Ntegerezanyije amatsiko kuzabyina indirimbo ye “Inkotanyi cyane.”

Ibi birori kandi bizitabirwa n’itsinda ry’abazava mu Karere ka Kabale,Kisoro,Kanungu,Rukungiri na Rukiga rizabanza gucumbikirwa muri Hotel Volcano iri mu Karere ka Rubanda.

Hari amakuru kandi ko ibi birori biri kugirwamo uruhare n’abiyita inshuti za Muhoozi Kainerugaba zituye muri Kigezi nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

Lt Gen Muhoozi aherutse gutangaza ko Perezida Kagame nawe ari mu bazitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW