Muhanga: Abanyerondo 6 bakomerekejwe n’abitwaje imihini

Mu ijoro ryakeye abantu bitwaje imihini bakomerekeje abantu 6  bashinzwe irondo, batatu muri bo bari mu bitaro.

Ushinzwe irondo yakomerekejwe n’abantu bitwaje imihini

Amakuru UMUSEKE wabonye muri raporo avuga ko  uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

Ababonye uko urwo rugomo rwakozwe, bavuga ko hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu  uherereye mu Murenge wa Nyamabuye  bateye abo banyerondo guhera saa tatu kugeza saa sita n’igice za nijoro.

Abahageze bemeza ko abo bari bafite imihini bahise bakomeretsa abantu 6.

Bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye, bafata abantu batatu muri abo bateye irondo, abandi baracika bakaba barimo gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave avuga ko abo bitwaje imihini, bikingaga hafi y’irimbi ryo mu Gahondo bakahamburira abaturage.
Akavuga ko abanyerondo bahuruye bashaka gutabara abamburwaga, bafata imihini barabakubita.
Niyonzima yavuze ko bamaze guta muri yombi abagera kuri 5 bakekwaho uru rugomo. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

 

Umwe mu bashinzwe irondo ari mu Bitaro

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

- Advertisement -