Muhanga: Barasaba ko ikiraro kibahuza na Gakenke cyatangira gukoreshwa

Ikiraro gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke kigaragara ko cyuzuye, abaturiye Umugezi wa Nyabarongo bavuga ko bategereje ko gitahwa kugira ngo bagikoreshe.
Ikiraro gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke cyuzuye.
Hashize amezi arenga 3 ikiraro gihuza Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga ni uwa Ruli mu Karere ka Gakenke cyangijwe na bamwe mu baturage mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.
Icyo gihe abarenga 40 bari mu bwato bw’abaturage bahise barohama bamwe bahatakariza ubuzima, abandi bararohorwa.
Ubuyobozi bw’Intara bwitabaje ubwato 2 bwa gisirikare kugira ngo bufashe abaturage bo mu Turere twombi kwambuka umugezi wa Nyabarongo.
Iki gihe cyose gishize ubwato bw’ingabo z’uRwanda, nibwo bwakoraga akazi ko kwambutsa abaturage n’abarwayi bajya guhaha, gukora imirimo itandukanye no kwivuza mu Mirenge ya Rongi na Ruli.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi ( RTDA) cyahaye isoko Engineering Brigade ryo kubaka ikiraro cya Nyabarongo.
Mukashyaka Clarisse wo mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi, avuga ko Ubuyobozi bwabasabye kutagikoresha kugeza umunsi bazagitaha ku mugaragaro.
Yagize ati:’‘Batubwiye ko iki cyumweru kirangira bagitashye, tukabona kugicaho.”
Uyu muturage yavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye babyakiriye neza, kuko cyari kuba cyaruzuye mu minsi ishize ariko kubera amazi menshi y’umugezi yaruzuye aragitwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko mu minsi ishize  bajyanye n’abadepite gusura aho imirimo yo kubaka ikiraro igeze basanga iri hafi yo gusoza.
Kayitare yasabye abaturage ko bakomeza gukoresha ubwato bwa gisirikare kugeza umunsi RTDA izacyakira ku mugaragaro bakagitaha.
 UMUSEKE ufite amakuru ko Akarere ka Muhanga na Gakenke bunganiraga ubwato bwa gisirikare ku mavuta ya buri kwezi.
Cyakora Ubuyobozi bw’utwo Turere bushima umusanzu ukomeye ingabo z’Igihugu zatanze mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
Abacyubaka baragerageza kukinyuraho nubwo kitaratahwa ku mugaragaro.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga