Muhanga: Hari abarokotse Jenoside bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Mukaugema ww'imyaka 85 avuga ko ibihumbi 12 y'uRwanda iyo ashize babwirirwa bakaburara
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavuga ko inzara igiye kubicira mu Mudugudu w’icyitegererezo.
Mukamugema w’imyaka 85 avuga koamafaranga ibihumbi 12 y’uRwanda iyo ashize babwirirwa bakaburara

Abarokotse batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Gisasasa Akagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange, bavuga ko inzara igiye kubicira mu Mudugudu mwiza bubakiwe na Leta.

Mukamugema Belancille w’imyaka 85 y’amavuko avuga ko yarokokeye iKabgayi, agaruka aho yari asanzwe atuye Leta iza kuhabimura kuko hari mu manegeka ibatuza mu Mudugudu w’icyitegererezo.

Mukamugema avuga ko inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 12 ahabwa ayiguramo ibiro 5  by’umuceri, ibishyimbo, isukari n’ifu y’igikoma ntibimare icyumweru.

Uyu mukecuru avuga ko ayo mafaranga yagombye kumutunga mu gihe cy’ukwezi kose, ariko kubera ko afite umukobwa n’umwuzukuru we ayo mafaranga atabahagije.

Yagize ati ”Mu bihumbi 12 baduha nkuramo bibiri by’ejo heza buri kwezi ngahahisha asigaye iyo ashize hari igihe tubwirirwa tukaburara.”

Uwingiriye Jeannette avuga ko  iyo nkunga y’ingoboka bamuha akuramo ibihumbi 8 akabigemurira umugabo we ufunze, agasigarana ibihumbi 4 birimo umusanzu wa ejo heza.

Ati ”Hari igihe njya guca incuro kugira ngo mbone ibyokurya gusa akazi ntabwo gakunze kuboneka ikibazo kingoye ni umwanya mfata wo kugemurira umutware wanjye umuturanyi yagambaniye akamugerekaho ibyaha none akaba akatiye igifungo cy’imyaka 3.'”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko bafite gahunda yo gusura abarokotse batishoboye muri iyi minsi 100 yo Kwibuka kugira ngo abashonje babaremere.

Ati ”Twavuganye n’abikorera twemeranywa ko tugomba gusura imiryango y’abarokotse Jenoside hari abo twatangiye guha ubufasha.”

- Advertisement -

Ruzindana yavuze ko batazarenza icyumweru badasuye abo baturage bo mu Mudugudu wa Gisasa.

Ubwo twasuraga aba baturage twasanze nta biryo biri mu gikoni, gusa batubwiye ko ibijumba bari bafite babiriye nijoro.

Kugira ngo ikibazo cy’inzara Abarokotse Jenoside muri uyu Mudugudu bataka gikemuke, ni uko bahabwaeamasambu bahingamo kuko aho bamwe bari batuye ari kure ku buryo bibagora gusubirayo, bamwe bakavuga ko hari n’abatayagira.

Uyu Mudugudu wa Gisasa bawutujwemo umwaka ushize wa 2021
Bubakiwe inzu nziza ariko kubona ibyo kurya ni ikibazo kibakomeranye
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Muhanga