Muhanga: Ishyamba kimeza rya Busaga ryahinduriye imibereho abarituriye

Ishyamba kimeza rya Busaga riherereye mu Mudugudu wa Muyebe, mu Kagali ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga.

Ishyamba kmeza rya Busaga rifitiye abaturage akamaro

Abaturiye ishyamba kimeza rya Busaga bavuga ko mbere y’uko rishyirwa mu hantu nyaburanga, abaturage barijyagamo bakaryangiza, kuko bicaga inyamaswa bakanatema ibiti biririmo bashaka gutashya inkwi.

Bakavuga ko aho rishyiriwe mu hantu nyaburanga, ryashyizweho uruzitiro n’abarinzi nta muturage n’umwe ubasha kwinjiramo, keretse abaje gusoromamo imiti gakondo gusa.

Sekaziga Félicien umwe mu baturiye ishyamba akaba ari n’umurinzi waryo, avuga ko nta muturage utinyuka ngo abashe kwinjiramo kuko atinya Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mudugudu, mu Kagari, Umurenge, abarinzi cyangwa abaturage.

Yagize ati ’’Hari n’abajyagamo bagatema ibiti byo kubakamo inzu zabo, gusa ntabwo byari bikabije kuko hari abatinyaga ko inzoka zibaruma.’’

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE  ko benshi mu baturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro ribafitiye, kuko usibye imiti gakondo bakuramo, ishyamba rikurura imvura no mu gihe abatuye mu bindi bice baba batayifite bo bakayibona no mu gihe cy’impeshyi.

Hareshya ba Mukerarugendo kuva mu mwaka wa 2013. Ni ishyamba rikomye, ririmo amoko atandukanye y’inyamaswa, inyoni n’ibiti bya kimeza birebire.

Umukuru w’Umudugudu wa Muyebe II, Iyamuremye Jonas avuga ko usibye kuba ribazanira imvura, abavuzi ba gakondo ariho bakura imiti yo kuvura abarwayi n’amatungo yabo.

Ati “Twifuza ko bongera umubare w’abarinzi kuko abahari ari bakeya ugereranyije na hegitari rifite.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko kuva igihe Urwegorw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rurishyiriye mu mashyamba y’ahantu nyaburanga, bateye imigano nk’uruzitiro kugira ngo amatungo n’abaturage byoye kujya biryangiza..

Ati “Twarishyizeho uruzitiro kugira ngo rirusheho kubungabungwa kuko rifitiye abaturage n’igihugu akamaro kanini.”

Umuyobozi ushinzwe amashyamba na za parike muri RDB, Ngoga Telesphore avuga ko bifuza ko iri shyamba kimeza rya Busaga, abikorera baribyaza umusaruro bakarikura mu mashyamba Leta ifite kuko idacuruza.

Yagize ati “Mu gihe abikorera batararyegukana ngo baribyaze umusaruro twifuza ko abarituriye n’inzego zihari zitubera ijisho zikaricunga neza bakurikije umumaro rifitiye igihugu.”

Ngoga yavuze ko nta nyungu zishingiye ku mafaranga abaturage babona, kuko ritaratangira kwinjiza.

Akavuga ko niryegurirwa abikorera aribwo inyungu bazazibona, kuko bazajya bareshya ba mukerarugendo bakabasigira amadovize.

Iri shyamba kandi ribamo amoko y’inyamaswa atandukanye arimo inkima, imondo, impimbi, ingunzu, hakabamo inuma, ibuhunyira, ubwoko bw’inzoka zirimo impoma, incarwatsi n’imbarabara.

Abarituriye bavuga ko mu biti by’ingenzi birebire biri muri iri shyamba, harimo umwavu, umuyove, umusebeya, n’umurangara.

Ishyamba kimeza rya Busaga rifite ubuso bwa Hegitari 154, niryo ryonyine rigaragara mu Karere ka Muhanga, kuko andi mashyamba ahari ni ay’abaturage bateye.

Bamwe mu baturage bavuga ko Ishyamba cyimeza rya Busaga ribazanira imvura n’imiti gakondo niho bayikura
Iri Shyamba rifite hegitari 154.                                                                                                                                                                        MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga