Musanze: Umugore arakekwaho kuboha amaboko umwana akamusiga mu nzu

Mukamana Frorence w’imyaka 30 arakekwa gushyira ku ngoyi umwana we w’imyaka 8 amukekaho kumwiba amafaranga.

Umwana yatabawe n’umuturanyi wumvise asakuriza mu nzu

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022 mu masaha ya saa mu nani z’amanywa (14H00), mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Kabaya.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, avuga ko uyu mwana yakingiranywe mu nzu na nyina umubyara, abanza kumuboha amaboko nyuma yo gukeka ko yamwibye amafaranga ariko aza gutabarwa n’umuturanyi we.

Yagize ati “Umwana yavuze ko nyina yamushinjaga ko yamwibye amafaranga ariko umwana tumubajije atubwira ko nta mafaranga yigeze yiba. Ubwo rero yamusize mu nzu, amusiga ku kandoyi, arangije arafunga.”

Niyoyita avuga ko umwana ashatse kujya kwiherera ari bwo yatabaje.

Ati “Atabaje hari umugabo wahingaga hafi y’urwo rugo ni we wirukanse ajya kureba urusaku ruvugira muri iyo nzu, asanga urugi rukinze, afunguye asanga umwana aziritse.”

Amakuru avuga ko uyu mugore yashakanye n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ko bahora mu makimbirane umugabo amushinja ubusambanyi n’ubusinzi.

Ubuyobozi bwaje gufata icyemezo cyo kubatandukanya, maze umugabo ategekwa kujya gukodesha umugore  aba ari we usigara yita ku mwana mu gihe hari hategerejwe ko yuzuza imyaka irindwi ngo ahabwe se.

Niyoyota Ally, yavuze ko umwana yabanje kwitabwaho n’abaganga no guhumurizwa mbere y’uko ashyikirizwa se umubyara.

- Advertisement -

Yasabye ababyeyi kurangwa n’umutima ukunda wita ku rubyaro aho kurangwa n’uwa kinyamaswa.

Ati “Ababyeyi ni bagire umutima ukunda kuko nta kintu na kimwe cyatuma umwana wamushyira akandoyi ngo ni uko yaba yamwibye amafaranga, ahubwo icyangombwa ni ukugira umutima ukunda kuko biriya bintu birababaje.”

Umugore ukekwaho gukora biriya ngo yahise acikira mu Murenge wa Nyange, akaba ari gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho gukora biriya yatangiye gushakishwa.

Mu Rwanda itegeko rihana “Guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo”, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya Frw 200.000 ariko itarenze Frw 300.000.

Gitifu w’Akagari ka Cyabagarura twamubajije ingano y’amafaranga uwo mubyeyi yari yabuze, avuga ko batarayamenya, gusa mu makuru avugwa ngo ni uko yaba ari ibiceri 200Frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW