Ndayisaba Fabrice Foundation yafatanyije na Real Betis Kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Biciye mu bufatanye bw’Umunya-Espagne, Jose Carlos uri mu Rwanda, ikipe y’iwabo Real Betis ikina mu Cyiciro cya Mbere, yifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ikorera Kicukiro, Kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayisaba Fabrice yifatanyije na Miss Muheto Kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanibukwa abana bishwe bazizwa uko bavutse.

Ni muri urwo rwego Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ihagarariwe na Ndayisaba Fabrice, yibutse abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa iyi Fondasiyo yifatanyijemo n’ikipe ya Real Betis yo muri Espagne.

Binyuze kuri Jose Carlos, Umunya-Espagne umaze imyaka ibiri n‘igice mu Rwanda, NFF yifatanyije na Real Betis muri iki gikorwa gisobanura Ubumuntu.

Uyu mugabo avuga ko yagize uruhare mu kugira ngo habeho ubufatanye bwa NFF n’ikipe ya Real Betis, ndetse kandi ko ubwo yamenyega ko Ndayisaba Fabrice afite inshingano zo gufasha abana batishoboye no kubaba hafi, byatumye amuguma hafi.

Ati “Nahuye na Fabrice (Ndayisaba), namenye ko afite Fondasiyo ifasha abana hano mu Rwanda kugira ubuzima bwiza binyuze mu mikino. Ukuri nari mfite abantu banjye muri Real Betis, ntangira kuvugana na bo ndabahuza kugira ngo turebe uko bamufasha. Ubu twahereye ku bikoresho by’imikino bitandukanye.”

Binyuze muri iyi Fondasiyo ya Ndayisaba Fabrice Foundation, kuri uyu wa Gatandatu ishuri ry’inshuke rya Ndayisaba, ryibutse abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse NFF ikaba yifatanyije na Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Muheto Divine na Real Betis.

Iyi fondasiyo yamaze kugirana amasezerano na Real Betis yo kuzamura imibereho myiza y’abana binyuze mu burezi n’imikino (umupira w’Amaguru).

- Advertisement -

NFF isanzwe ifasha abana mu ngeri zitandukanye, yaba mu kubishyurira amashuri, kubagurira imyenda no kubatunga.

UMUSEKE.RW