Umwana w’umuturanyi yamubonye yica umugore we-Urukiko rwamukatiye BURUNDU

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sergeant Major yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwica umugore we

Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata, 2022 rwahanishije Sergeant Major Niyigabura Athanase gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.

Sergeant Major Niyigabura Athanase yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwica umugore we

Mu iburabisha ryo ku wa 19 Mata, 2022 Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu nyuma yo kugaragariza Urukiko ibimenyetso ko iki cyaha Sergeant Major Niyigabura Athanase wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma,  bumushinja cyo kwica umugore we, Uwamahoro Josephine babyaranye abana batatu  yabikoze abigambiriye.

Iki cyaha yari akurikiranyweho, yagikoze ku wa 26 Werurwe, 2022 mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Mu iburanisha ryo ku wa 25 Mata, 2022 ryabereye mu ruhame, Ubushinjacyaha bwongeye gushingira ku bimenyetso bigaragaza ko ukurikiranyweho kwica umugore yari yabigambiriye, birimo ko umwana w’umuturanyi yiboneye yica umugore we kandi ko na mbere yari yaramubwiye ko abana bagiye kumara igihe batiga kandi batari kumwe na nyina.

Uyu mwana yagize ati “Ndebera mu kenge k’urugi, mbona Athanase akubise umutego Mama Grolia, agwa yubamye, ahaguruka ashaka kwiruka amwongera undi, hirya hari agasuka, akamukubita mu gahanga.”

Ku rundi ruhande Sergeant Major Niyigbura Athanase, yaburanye yemera icyaha, avuga ko kwica umugore yabitewe n’umujinya, ari wo wabimikoresheje, asaba imbabazi kuri icyo cyaha.

Gusa Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uyu musirkare yari yaravuze ko agomba kumwica, akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ko arambiwe agasuzuguro k’abagore, kandi ko ari ko yabigenje.

Ibi bimenyetso nibyo, Urukiko rwa Gisirikare rwahereyeho maze mu ruhame, rukatira Sergeant Major Niyigabura Athanase, rumuhanisha gufungwa burundu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -