Rayon Sports yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports FC yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru baza kwitabira umukino wa 1/4 yakiramo Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports igiye kongera gukinira ku matara

Kuri uyu wa Kabiri, hateganyijwe imikino itatu y’Igikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/4.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, biteganyijwe ko haza kubera imikino ibiri, umwe utangira saa cyenda z’amanywa undi saa Kumi n’ebyiri (18h00).

Biteganyijwe ko saa Cyenda, ikipe ya AS Kigali FC yakira Gasogi United, mu gihe undi mukino saa Kumi n’ebyiri Rayon Sports FC yakira Bugesera FC.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports biciye ku muvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul, iyi kipe yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago baza kwitabira iyi mikino.

Uyu muvugizi yavuze ko abantu bishyura umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC, bemerewe kureba n’uwa AS Kigali na Gasogi United kandi nta kindi kiguzi basabwe.

Ati “Inkuru nziza ku bakunzi ba ruhago ni uko umuntu ugura itike yo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC yemerewe no kureba uwa AS Kigali na Gasogi Iza utangira saa cyenda nta kindi kiguzi.”

Kwinjira kuri uyu mukino mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20Frw ariko abishyura aya bakanahabwa aho baparika imodoka, abadakeneye aho guparika cyangwa badafite imodoka mu cyubahiro barishyura Frw 10,000. Ahatwikiriye, ni Frw 5000, ahandi hasigaye hose, ni Frw 2000.

Undi mukino uteganyijwe kubera i Ngoma, Étoile de l’Est FC irakira Police FC saa Cyenda z’amanywa. Ku wa Gatatu tariki 27 Mata, Marines FC izakira APR FC kuri Stade Umuganda saa Cyenda.

- Advertisement -
Rayon Sports yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW