Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko kuba Abajenerali mu kurwanya ubukene

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Ndayishimiye asaba urubyiruko kwirinda uwarushora mu ntamabara y'amasasu

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Ndayishimiye Evariste asaba urubyiruko kwirinda icyo ari cyo cyose n’uwarushora mu ntambara z’amasasu kuko intambara bahanganye ari ubukene ibindi ari ibyo gusenya igihugu.

Perezida Ndayishimiye asaba urubyiruko kwirinda uwarushora mu ntamabara y’amasasu

Yabivuze kuri uyu Mbere tariki ya 25 Mata 2022 mu Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’umugabane wa Afurika ryabereye i Bujumbura.

Iri huriro rya mbere ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, dushyire hamwe impano zacu n’imbaraga zacu mu guharanira amahoro, umutekano n’iterambere rirambye kandi kuri bose.”

Perezida Ndayishimiye yacyebuye urubyiruko rufite inyota y’ifaranga rutakoreye, asaba ko bajya babanza gushishoza bakareba abitwikiriye umutaka wo gufasha kuko nta mafaranga y’ubuntu abaho.

Ati “Nshaka kukurangaza nguha amafaranga nkaguma ndi umukire nawe ukennye.”

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yahamagariye urubyiruko gutekereza icyaruteza imbere kuko intambara idateza imbere umuntu n’umwe.

Yitanzeho urugero nk’uwaciye mu ntambara avuga ko ubwo yari mw’ishyamba yajyaga abaza bagenzi be amaherezo y’intambara n’icyo barwanira bakarebana mu maso.

Ati “Njyewe nanyuze mw’ishyamba kabisa mba umurwanyi, umunsi umwe abo twari kumwe muri Batayo ndababaza nti, burya dushaka kugera kuki ? bose wumvaga ngo gufata igihugu, ikihe gihugu mufata ? twabaga mu gihugu cyacu, twanywaga amazi mu gihugu, tukarya ibiryo byo mu gihugu cyacu, tukaryama mu gihugu, none icyo gihugu ufata n’ikihe ?”

Avuga ko ntaho wajyana igihugu ariho ahera asaba abari mu mirwano kubivamo kuko nta kamaro.

- Advertisement -

Ati “Igihugu wagisanzeho uzanagisiga, intambara ntishobora kuguteza imbere, rero rubyiruko mbabwire ntihazagire uwongera kubabeshya, nimumenye urugamba mufite, umwanzi mufite ni ubukene gusa.”

Avuga ko intambara yo kurwanya ubukene atarumva uwayipfiriyemo ahubwo uwayobotse urwo rugamba intsinzi ye ari ubukire.

Ati “Twige kurwana urwo rugamba, umwanzi dufite ni ubukene, twige uburyo turwana n’ubwo bukene, intambara y’amasasu yararangiye tugire abajenerali bo kurwanya ubukene.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko urubyiruko rw’Uburundi ruhabwa amahirwe yo kwiteza imbere mu ngeri zitandukanye ko nibayabyaza umusaruro, bazarushaho gutera imbere.

Yasabye urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika guharanira amahoro n’iterambere bakirinda abanyapolitiki babayobya bagamije kubagira ibikoresho.

Ku mugabane wa Afurika imibare igaragaza ko urubyiruko rwinshi ruri mu murongo w’ubukene bituma rwifashishwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano hirya no hino kuri uyu mugabane.

Urubyiruko rwasabwe kurwanya ubukene no guharanira amahoro kuri bose
Urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW