Nkombo: Abafata imiti igabanya virusi itera SIDA barasaba guhabwa SOSOMA

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage bagera ku 107 bafata imiti
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi bavuga ko imiti igabanya virusi itera SIDA banywa ibagwa nabi, kuko baba batanyoye igikoma cy’ifu ya SOSOMA yuzuye intungamubiri.
Abaturage bagera ku 107 bafata imiti igabanya Virusi itera SIDA

Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, utuwe n’abarenga ibihumbi 21, muri bo abagera ku 107 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Barengayabo Antoine uhagarariye Abafite VIRUS itera  SIDA avuga ko ashimira  Leta y’uRwanda ibaha imiti ku  buntu, akavuga ko abenshi nta kiguzi bari kubona iyo Ubuyobozi bw’Igihugu butayibahera Ubuntu.

Cyakora akavuga ko ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri abo bafata imiti, bakanahabwa ifu y’igikoma cya SOSOMA.

Uyu muturage akavuga ko abatayibona ari abo mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe, abaturage avuga ko badafite ubushobozi bwo kwigurira ifu ya SOSOMA.

Ati ”Iyo bamaze kunywa imiti igabanya virusi itera SIDA, ntibabone ifu y’igikoma cya SOSOMA barushaho gucika intege kuko ibazengereza bamwe bakayireka.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo Ntakirutimana François Xavier yavuze ko kuba byonyine Leta yarabegereje ivuriro ari ikintu cyiza, abaturage bakwiriye kurata, kuko mu myaka yashize, abarwayi harimo n’abafite virusi itera SIDA bajyaga gufatira imiti mu Bitaro bya Gihundwe.

Ati ”Hari umushinga witwa GIMBUKA ufasha Abafite Virusi itera SIDA, mu byiciro by’imyaka bitandukanye kubera ko utanga udukongirizo kugira ngo hatabaho ikwirakwiza ry’ubwandu bushya.”

Ntakirutimana avuga ko kuri ubu Abafite Virusi itera SIDA mu Murenge wa Nkombo bari ku gipimo cya 0,03% bitewe n’ubukangurambaga bashyizemo.

Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye Itangazamakuru ko stock bari bafite y’inyunganiramirire yari yashize, ariko bakaba barasabye uruganda ruyitunganya kongera kuyibaha ku buryo iki kibazo Abafata imiti bagaragaza kizarangira mu minsi ya vuba.

- Advertisement -

Uyu Muyobozi yavuze ko babanje kwibanda ku Murenge wa Bweyeye ufite umubare munini w’abaturage batishoboye , bakabona gukurikizaho abo muri uyu Murenge wa Nkombo.

Yagize ati ”Hari igihe uruganda ruyitunganya ifu ya SOSOMA mu Murenge wa Bugarama rutinda kuyisohora bikagora Abafata imiti igabanya virusi itera SIDA n’abana bafite imirire mibi.”

Dukuzumuremyi yanavuze ko ikibazo cy’abaretse gufata imiti kubera iyo mpamvu yo kutabona ifu y’igikoma ya SOSOMA batari bakizi, akizeza abanyamakuru ko bagiye kugikurikirana.

Abarenga 5000 mu Karere ka Rusizi bafata imiti igabanya virusi itera SIDA, Ubuyobozi bukavuga ko muri aba  harimo n’abafite munsi y’imyaka 19.

Mu minsi 2 abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’Ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA basuye  Koperative z’abarobyi kugira ngo bamenye ingamba bafashe mu kwirinda icyorezo cya SIDA.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo Ntakirutimana François Xavier yavuze ko bafite umushinga GIMBUKA ufasha Abafite Virusi itera SIDA
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Dukuzumuremyi Anne Marie

 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/RUSIZI