Nshuti Yves wakiniraga Rutsiro FC yitabye Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC, yitabye Imana azize impanuka ya moto.

Nshuti Yves yazize impanuka ya moto

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ku bakunzi b’umupira w’amaguru, ivuga urupfu rwa Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC.

Pacifique Imanishimwe, umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager) muri Rutsiro FC, yavuze ko Nshuti Yves yitabye Imana azize impanuka ya moto, yabereye Byahi mu Mujyi wa Rubavu.

Mu kiganiro na Kigali Today, yagize ati “Yitabye Imana uyu munsi mu masaha ya saa cyenda. Dukurikije amakuru twahawe ni uko yari yitwaye kuri moto hanyuma ukurikije uko yagendaga yari ameze nk’uwabuze feri ageze mu ikoni aho agomba gukata biranga amera nk’aho adandabirana, bihurirana n’uko hari moto yindi yari irimo kuzamuka, asa nayo nk’uyigonze hanyuma iramubirindura akubita umutwe hasi.”

Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu munyezamu yari atwaye moto ye agiye kubonana n’umubyeyi we (Se).

Nshuti yari yazamukanye na Rutsiro FC mu 2019-2020, ubwo iyi kipe yabonaga itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Nshuti Yves yazamuye Rutsiro FC mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW