Nyamagabe hari abantu 32 bakatiwe kubera Jenoside ntibakora igihano -IBUKA

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kanamugire Remy yasabye inzego za Leta zibifitiye ububasha gukurikirana abantu bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayikoze bataraburanishwa ubu bakidegembya.

Kanamugire Remy yasabye ko yasabye ko abakoze Jenoside bagera kuri 32 bakidegembya Ikibumbwe bakurikiranwa bagafungwa

Ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibumbwe kuri uyu wa 16 Mata 2022, Kanamugire wari uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere, yashimye ko abazize n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubutabera, abayikoze bagahanwa n’inkiko zirimo Gacaca.

Gusa yavuze ko ubu hakiri ikibazo cy’abakatiwe ibihano n’inkiko zirimo Gacaca ariko ubu bakidegembya.

Yagize ati: “Ariko n’ubu turacyafite ikindi kibazo kijyanye n’ubutabera, kijyanye n’uko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside ntibashobore gukora ibihano byabo.”

Afatiye urugero mu Murenge wa Kibumbwe, Kanamugire yagize ati: “Hano mu Murenge wa Kibumbwe dufite case zigera kuri 32. Tukaba dusaba ko RIB, igihugu cyacu kigomba guca umuco wo kudahana. RIB idufashe ibyo bibazo birangire.

Abantu niba barakoze ibyaha bagahanwa n’Inkiko Gacaca, bakore ibihano byabo kuko no kudakora igihano, uwo muntu hano muri sosiyete rwose arabangamye. Ntabwo yaza ngo atange ituze, ni wa wundi ushobora gusanga igihe cyose yateza n’ibibazo by’umutekano muke.”

Kanamugire kandi yasabye ko abakoze jenoside bari mu nzego z’ubuyobozi kuba bakurwamo.

Ati: “Ikindi, izi nzego zitorwa, yaba komite nyobozi y’Imidugudu, ba Mutwarasibo, Abajyanama b’ubuzima, abantu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside ntabwo bakwiye kujya muri ziriya nzego, ntabwo bagomba gutorwa.

Hari aho ugera ugasanga abantu baratowe, ntabwo bariya bantu bagomba kujya muri ziriya nzego. Yenda bashobora gutora ariko bo ntibatorwa kuko bafite ubusembwa. Dufatanye rwose abari muri ziriya nzego bazivemo, hari abandi Banyarwanda badafite ibyaha bya jenoside bagenda bagakora kariya kazi kandi bagakora neza.”

- Advertisement -
I Kibumbwe hashyinguye imibiri irenga 380 abahashyinguye bahawe icyubahiro hashyirwa indabo ku mva zabo

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo yafashe, yahaye icyubahiro abazize jenoside, yihanganisha imiryango yabo n’abarokotse.

Ku bahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yagize ati: “Uyu munsi hari inzira iri gukoreshwa cyane, inzira yo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwinshi bamwe muri twe turabubona buciye kuri izo mbuga nkoranyambaga, bupfobya ndetse bunahakana jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, ubutumwa buharabika Umukuru w’Igihugu cyacu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje asaba by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana aba bantu.

Ati: “Ibyo byose dufatanye tubyamagane kandi tubirwanye. Twese dufatanyije, turasaba cyane cyane urubyiruko, rubyiruko bana bacu, ibyo mwirinde ko byabayobya, ahubwo mugire uruhare rugaragara mu kubyamagana kuko ni namwe benshi mukoresha izo mbuga nkoranyambaga kandi ni mwe Rwanda rw’ejo, ni mwe mizero y’igihugu cyacu.”

Naho ku bahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi batarangije ibihano nk’uko byasobanuwe na Kanamugire, hamwe n’ibindi bibazo birimo ibikibangamiye abarokotse, Uwamahoro yavuze ko Akarere kabigize umukoro, kiyemeza kubishakira igisubizo, anaboneraho gusaba ko ababafiteho amakuru batungira agatoki abayobozi.

Ati: “Mbonereho gusaba ko aho umuntu afite amakuru twajya tuyatanga, tukayashyikiriza inzego z’ubuyobozi, zaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ariko n’inzego z’ubutabera, cyane cyane kuri ibi bijyanye n’abantu bakidegembya, abantu bakatiwe, abantu batarangije ibihano kugira ngo twese dufatanye kuko nidufatanya ni bwo tuzubaka ejo heza h’abazadukomokaho kandi tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.”

Muri uyu muhango kandi, humvikanyemo ubuhamya bwa Dusabe Christine wari uhagarariye imiryango y’abashyinguwe mu rwibutso rwa Kibumbwe, ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Dusabe yashimiye ubutwari bwaranze abarokotse jenoside, anaboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abazize jenoside bashyinguwe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Hari ikintu nisabira abantu bo muri Kibumbwe. Njya mbona kuri televiziyo ahandi hantu, abakoze jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye. Banyakibumbwe, mwatwegereye ko imbabazi tuzifite. Mukaduha amateka nyayo, tukamenya aho abacu baguye, tukamenya uko twiyunga ariko byibuze ntitwiyungire ku kinyoma!”

Urwibutso rwa Kibumbwe rushyinguwemo imibiri irenga 380.

Dusabe Christine ni we wavuze mu izina ry’imiryango ishyinguye i KIBUMBWE
Ingabo na Police bahaye icyubahiro imibiri irenga 380 ishyinguye i KIBUMBWE muri Nyamagabe
Karangwa Joseph warokokeye IKIBUMBWE niwe watanze ubuhamya bw’uko yarokotse
Urwibutso rwa KIBUMBWE rurimo imibiri irenga 380 yarunamiwe kuri uyu wa gatandatu

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW