Nyanza: Herekanwe igishushanyo mbonera cy’ibikorwa bishingiye ku muco

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu hijeje akarere ka Nyanza ubufatanye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irizeza Akarere ka Nyanza ubufatanye muri gahunda batangije yo kwerekana gishushanyo mbonera cyerekana ibikorwa bishingiye ku muco n’amateka aho bifite ikirango cya Royal Nyanza.

Abayobozi bashyize ahagaragara ikirango Royal Nyanza

Ku wa 31 Werurwe, 2022 Akarere ka Nyanza gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako bashyize ahagaragara igishushanyo mbonera bakoze kigamije kwerekana ibikorwa by’ubukerarugendo, cyane ibishingiye ku muco n’amateka.

Ibyo bikorwa byanahujwe n’icyerecyezo Akarere kihaye cyo kuba izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, bikaba byitezweho kuzamura ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ibyo bakora byose by’ibikorwa remezo cyangwa batekereza gukora nk’amahoteli, gare n’ibindi bashyira mu bikorwa bigenda bisubiza uko ubu bukerarugendo bukomeza kugenda butera imbere.

Ati “Ibi bizanagira inyungu ku baturage kuko hari byinshi bazajya bo ubwabo bashyirira mu bikorwa ba mukerarugendo baje gusura Akarere ka Nyanza.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bavuze ko ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo, umuco n’amateka bikomeje kubungwabungwa ari nako bakomeza kubonamo inyungu

Uwitwa Rukundo Elie Ati “Birumvikana nimbona ba mu bukerarugendo batugendereye nzagira uruhare mu kubayobora rimwe na rimwe hazemo no kumenyana nabo.”

Undi witwa Sibomana Aimable nawe ati “Ba mukerarugendo bazajya batugana banadusigura amafaranga kuko tuzajya tubafasha mu buryo bw’imibereho tubagenera amafunguro aho kurara n’ibindi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko bazafatanya n’Akarere gushishikariza abatuye Nyanza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagize kuko iterambere ryiza ari irishingiye ku baturage.

- Advertisement -

Ati “Abaturage b’i Nyanza bafate ayo mahirwe bayabyaze umusaruro bayakoreshe bityo n’abandi bafatanyabikorwa tuzabashishikarize bazaze kungikanya n’ingengo y’imari ya Leta ku buryo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.”

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu Turere tuzwiho kugira amateka y’Ubwami hakaba hari ingoro, inzira gakondo z’abanyamaguru ndetse n’urukiko rw’Umwami.

Biteganyijwe ko mu bizakorwa harimo kubaka Umudugudu Ndangamuco ndetse no gutunganya icyuzi cya Nyamagana.

Akarere ka Nyanza gaherutse gusinyana n’ikipe ya Rayon Sports amasezerano mu rwego rwo kukamenyekanisha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ubukerarugendo buzakorwa muri aka karere buzagirira akamaro abaturage
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yijeje Akarere ka Nyanza ubufatanye

 

Théogene NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW/NYANZA