Nyanza: Umuyobozi wa DASSO ukekwaho ruswa yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo uwahoze ayobora DASSO mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza wakekwagaho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugirango hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.

Umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Busasamana ukekwaho ruswa yafunguwe by’agateganyo

UMUSEKE wabagejejeho inkuru ya Nsanzineza Gaeten yatawe muri yombi na RIB acyekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa 04 Mata 2022 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwasusuzumye nimba akwiye gukurikiranwa afunze cyangwa adafunze.

Ubushinjacyaha bwasabiraga Nsanzineza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukusanye ibimenyetso.

Ni mu gihe Nsanzineza Gaetan yaburanaga ahakana ibyaha agasaba gufungurwa by’agateganyo.

Nsanzineza yireguye avuga ko icyaha ashinjwa atagikoze ahubwo ari umutego yashakaga kugushwamo n’uwashakaga kumwihimuraho.

Uko iburanisha ryagenze….
Kopi y’urubanze UMUSEKE ufite igaragaza ko Ubushinjacyaha bwavugaga ko ku itariki ya 14/03/2022 mu gihe cya saa 16h30′ Nsanzineza Gaetan yakoze icyaha cyo kwaka no gusaba indonke ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, ubwo RIB yakiraga umuturage witwa Hakizimana wari wahamagaye Polisi yo ku rwego rw’igihugu ayimenyesha ko hari Umuyobozi wa DASSO mu murenge witwa Gaetan uri ku mwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda(50,000frws.)

Aya mafaranga uyu muturage yagombaga kuyaha Nsanzineza buri kwezi,kugira ngo amwemerere gucuruza inzoga zitemewe(igikwangari), icyo gihe Hakizimana yagishije inama inshuti ye maze imubwira ko iyo ari ruswa bahita bahamagara Polisi ibagira inama yo kujya kuri RIB Busasamana.

RIB yamubwiye gufata amajwi nayo mafaranga ari kumwaka barayafata barayafotora, bumvikana ko bahurira mu Mujyi maze Gaeten arayafata ahita agenda.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko icyo gihe Polisi na RIB bamukurikiye nyuma y’iminota basanga amaze kuyafata ahita yatsa moto ahita agenda, bamukurikiye ahita ahisha ayo mafaranga mu bwogero(douche) barayashakisha bayagwaho nawe arayemera nyuma aza kwisubiraho arahakana.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko impamvu zikomeye zatuma Gaetan akekwaho icyaha ari uko hari inyandiko mvugo ya Hakizimana watanze amakuru ko Gaeten amaze kumwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu ngo atangire gucuruza inzoga zitemewe z’igikwangari.

Ngo Gaetan yabwiye Hakizimana ko abandi bagicuruza bameze neza ,kandi ko abacungira umutekano ku buryo nta wamufata kuko ari uwa gatatu nyuma ya Gitifu w’umurenge na Komanda.

Ubushinjacyaha busaba ko Gaeten aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu kuko ari bwo buryo bwatuma iki icyaha gihagarara ntigisubirwemo, kubera ko byateza imidugararo hagati ye n’abaturage, nibwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zimushaka zikamubonera ku gihe, kandi arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.

Nsanzineza Gaetan yaburanye ahakana icyaha..

Nsanzineza Gaeten aburana ahakana icyaha avuga ko Hakizimana yamuhamagaye amubwira ko ashaka ko azajya amugira inama ngo namusange ku kabari kuko ashaka ko bakorana ubucuruzi.

Yamubwiye aho bahurira ntiyajyayo, amwandikira ubutumwa bugufi amubwira ko yamubuze,amusubiza ko amusanga kuri Stade araza barahahurira, amusaba ko baganira amasaha abiri amusubiza ko bitashoboka.

Gaeten akomeza avuga ko bakiri aho Hakizimana yitabye telefone, ako kanya ngo haza abantu bambaye imyenda isanzwe bafite n’imbunda, bamubwira kuzana amafaranga bamuhaye ababwira ko bamusaka, amafaranga barayabura, bamukuzamo inkweto nabwo barayabura.

Icyo gihe umugenzacyaha yasabye ko bamujyana bamukoresha inyandiko mvugo, umupolisi arabyanga ategeka ko bahamagara Hakizimana bajya hanze bagaruka bavuga, ko amafaranga bayabonye aho yayahishe muri douche kandi bayikoresha ari abantu batandatu.

Gaetan akomeza avuga ko impamvu Hakizimana yamubeshyeye ari uko yamufungishije kuwa 20/09/2020 mu gihe yashakaga kumuha ruswa ngo ajye yenga ibikwangari.

Gaetan kubijyanye n’amajwi yafashwe nk’ikimenyetso cy’uko yatse ruswa avuga ko Hakizimana yari amaze igihe amubwira ngo bashinge icyokezo muri Nyanza, aho abimubwira buri ni mugoroba akaba yararimo ashaka kumugusha mu mutego ngo abone uko amwihimuramo.

Yakomeje avuga ko ayo majwi bakasemo ibintu byo gushinga akabari n’uruhare rwa buri muntu,agenda arekeramo ibijyanye n’amarangamutima ye.

Yasabye gukurikiranwa ari hanze kuko atatoroka igihugu agikorera akaba afite n’indwara z’ubuhumekero ajya kwa muganga buri cyumweru.

Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Nsanzineza Gaetan yavuze ko bigaragara ko umukiliya we yagambaniwe ahubwo umugambi wa Hakizimana ukaba utaragezweho kuko yafunguwe atanyuzwe akomeza kumugendaho.

Avuga ko impamvu zikomeye zikaba zitagombye kuganisha ku cyaha akaba ahubwo yari amufitiye umugambi mubi kuko Gaetan yari yaramufungishije ashaka kumuha ruswa, akaba nta kimenyetso na kimwe cyagezweho cyatuma Gaeten acyekwaho icyaha

Me Nduwayo akomeza avuga ko amajwi yafashwe bitahuzwa n’icyaha, ahubwo akaba ari ubusembure bwa Polisi.

Me Nduwayo asaba ko umukiliya we atafungwa mbere y’urubanza ikurikiranacyaha rigakorwa ari hanze kuko ar’ubwa mbere acyetsweho  icyaha, afite imyirondo izwi kandi atabangamira iperereza.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana…

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma Nsanzineza Gaetan akekwaho icyaha akurikiranweho kuko n’ubwo agihakana ariko yemera ko hari ibiganiro bagiranye kuri telefone na Hakizimana.

Rwasanze kandi Nsanzineza Gaetan akaba yarasinye kunyandiko mvugo y’ifatira, hakaba harakozwe amafoto atandukanye agaragaza ahantu yari yahishe amafaranga ndetse na fotokopi zayo mafaranga.

Urukiko rusanga ibimaze kugerwaho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha akurikiranweho.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwasanze Nsnzineza Gaetan, akwiye gukurikiranwa ari hanze kuko atatoroka ubutabera n’umukozi wa Leta(Ayobora DASSO mu murenge wa Busasamana) akaba afite aho abarizwa hazwi, ntiyabangamira iperereza kuko inyandiko mvugo y’ahakorewe icyaha yarakozwe n’abatangabuhamya barabajijwe.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zatuma Nsanzineza Gaeten akekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugirango hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zatuma Gaetan Nsanzineza afungwa by’agateganyo, rutegeka ko ahita arekurwa iki cyemezo kikimara gusomwa.

Umucamanza yibukije abo bireba ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu kuva gisomwe.

Théogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza