Kuri iki Cyumweru nimugoroba, Ibiro bya Perezida Museveni byatangaje ko, yakiriye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Imodoka ya V8 ni yo Perezida Paul Kagame yarimo ubwo yageraga ku Biro bya Perezida Museveni. Ntibahanye umukono, indamukanyo ya Perezida Kagame asa n’uwunamye areba Museveni na Mme Janet Museveni, na bo bakabigenza uko bamureba ubundi akazamuka amadarajya yinjira mu nzu aho baganiriye.
Perezida Paul Kagame kujya i Kampala kwe byari byavuzwe n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko ari mu batumiwe kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, kandi ko yabyemeye.
Uretse kuba yahuye na Museveni, Perezida Kagame bitegekanijwe ko yitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba benshi babona ko azasimbura se ku butegetsi.
Inkuru yo kujya i Kampala kwa Perezida Kagame ni ikindi kimenyetso ko igihu kimaze imyaka mu mubano w’u Rwanda na Uganda kirimo kweyuka.
Radio Ijwi rya America ivuga ko hari hashize imyaka ine Perezida Kagame atajya muri Uganda, igihugu yakoreye, ndetse ubwe yigeze kuvuga ko kirimo inshuti n’abavandimwe.
Gen Muhoozi Kainerugaba arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, ibirori birabera ku Biro bya Perezida.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo umuhungu wa Museveni yatangije gahunda ndende yo kongera kunga ibihugu byombi, aza i Kigali bwa mbere abonana na Perezida Paul Kagame, ndetse yongera kuza ku nshuro ya kabiri ahamara iminsi irenze umwe, anagabirwa inka.
Kuva ubwo yakunze kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko umwanzi w’u Rwanda ntaho azamenera anyuze muri Uganda.
- Advertisement -
Gen Muhoozi yagabiwe inka – Ibihe by’Ingenzi byaranze uruzinduko rwe i Kigali
UMUSEKE.RW