Ifoto ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akora ku gisamagwe muri pariki ya Musi-O-Tunya ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo muri Zambia, Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kbairi tariki 5 Mata 2022, nibwo yasuye ibyanya by’ubukerarugendo birimo Musi-O-Tunya giherereye ku isumo rya Victoria na Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye pariki ya Musi-O-Tunya na Mukuni Big 5 Safaris ziherereye Livingstone, yari aherekejwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichelema n’umugore we.
Amwe mu mafoto yashyizwe ahagaragara kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, harimo ifoto Perezida Kagame yagaza inyamaswa yo mu muryango w’injangwe nini izwi nk’igisamagwe, mu Cyongereza bayita Cheetah.
Ni ifote benshi bagiye bavugaho, hari uwanditse ngo “Intare batinya.”
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame na Mugenzi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu buzima, ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’ibindi. Yanasuye kandi amasumo ya Victoria ku mugezi wa Zambezi.
Iyi nyamaswa Perezida Kagame yagaragaye yagaza ni imwe mu zifite umwihariko wo kuboneka muri Afurika, ikaba inyaruka kurusha izindi zose ziri ku isi kuko ishobora kwiruka km 128 ku isaha.
Musi-O-Tunya yatangijwe mu 2009, bwa mbere abantu bemererwaga gutemberana n’inyamaswa z’inkazi zatojwe kubana n’abantu zirimo n’intare, ubu ariko bemererwa gutemberana n’inzovu.
- Advertisement -
ANDI MAFOTO Y’AHANTU NYABURANGA PEREZIDA KAGAME YASUYE
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW