Perezida Ndayishimiye yahetse umusaraba azirikana ububabare bwa Yezu

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakiristu ku isi hose bazirikana ububabare bwa Yezu Kiristu, aho baba banibuka uburyo yagambaniwe, agacibwa urubanza, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye yahetse umusaraba mu kuzirikana ububabare bwa Yezu

Ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.

Mu Burundi, Umukuru w’Igihugu Evariste Ndayishimiye n’umuryango we, yifatanyije n’abakirisitu ba Paruwase Magarama mu Ntara ya Gitega mu masengesho y’inzira y’umusaraba.

Ni amasengesho yabaye kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu tariki ya 15 Mata 2022.

Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ukoze mu giti mu mutambagiro wabereye i Gitega.

Aherekejwe n’umuryango we, Perezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba kuri uyu munsi abemera Yezu Kiristu bibuka umunsi yapfiriyeho abambwe.

Imbaga y’abakirisitu Gatolika yari kumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste yazirikanye ubabare bwa Yezu.

Perezida Ndayishimiye asanzwe ari umukirisitu Gatolika, muri Werurwe 2022 yari i Roma ku butumire bwa Papa Francis.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -