Police FC y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Rayon Sports

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yanganyijwe 1-1 na Police FC yasoje umukino ituzuye kubera ikarita y’umutuku yabonye hagati mu mukino.

Rayon Sports yagabanye amanota na Police FC

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yari yabanje ku ntebe abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba, barimo Willy Léandre Onana, Muhire Kevin, Nizigiyimana Karim Mackenzi, Iranzi Jean Claude na Mussa Essenu.

Abakinnyi badasanzwe babanza muri 11 ba Rayon Sports, barimo Rudasingwa Prince, Mujyanama FidèleMugisha François, bari babanje mu kibuga.

Uyu mukino wayobowe na Nsabimana Célestin nk’umusifuzi wo hagati, watangiye Stade irimo ubwiganze bw’abafana ba Rayon Sports nk’ibisanzwe, cyane ko ari yo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ikipe ya Police FC yatangiye uyu mukino ubona ishaka gutanga Rayon Sports igitego, biciye kuri Twizerimana Martin Fabrice wayoboraga umukino w’iyi kipe y’Igipolisi.

Ku munota wa cumi gusa, Rutanga Eric yari amaze kubona inshundura za Rayon Sports ku mupira mwiza yari ahawe na Iyabivuze Osee.

Ntabwo ibyishimo bya Police FC byatinze, kuko Rudasingwa Prince yahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yari ahawe na Mael Dendjeke.

Amakipe yombi yakomeje gucungana, bituma iminota 45 y’igice cya Mbere irangira zinganya igitego 1-1.

Mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yahise ikora impinduka, isimbuza Kwizera Pierrot na Rudasingwa Prince watsinze igitego, baha umwanya Muhire Kevin na Willy Léandre Onana bombi byasobanuraga ko bagiye kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

- Advertisement -

Nyuma y’izi mpinduka, Willy Léandre Onana wahise atangira kugora cyane abakinnyi ba Police FC, yakorewe ikosa rikomeye na Twizerimana Martin Fabrice ku munota wa 60 bimuhesha ikarita y’umutuku n’ubwo abatoza b’iyi kipe y’Igipolisi batishimiye iki cyemezo.

Umusore witwa Willy Léandre Onana, yakomeje kugora cyane ikipe ya Police FC, abifashijwemo na Nishimwe Blaise ndetse na Muhire bakinanaga hagati mu kibuga.

Rayon Sports yahise isatira cyane Police FC, ndetse inahusha ibitego byari byabazwe nk’icyo Nishimwe Blaise yahushije ubwo yari asigaranye na Ndayishimiye Eric bita Bakame urinda izamu rya Police FC, ariko umupira awucisha iruhande rw’izamu.

Gusa Police FC na yo yacishigamo igasatira binyuze kuri Onesme na Muhadjiri ariko ba myugariro ndetse n’umunyezamu wa Rayon Sports bakomeje gufasha ikipe yabo.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe ku kindi, bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa Kabiri n’amanota 42, Police FC iguma ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 36.

Uko indi mikino yagenze igenze kuri uyu wa Gatandatu:

Gicumbi FC 1-3 Étincelles FC
Mukura VS 1-1 Gorilla FC
Marines FC 0-0 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi, hateganyijwe imikino ibiri, izahuza Marines FC na Musanze FC kuri Stade Umuganda, na APR FC izakira Étoile de l’Est FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku wa Mbere tariki 2 Gicurasi hateganyijwe umukino umwe wa shampiyona, uzahuza Rutsiro FC na Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC XI: Ndayishimiye Eric, Usengimana Faustin, Nsabimana Eric, Rutanga Eric, Sibomana Abouba, Iyabivuze Osee, Twizerimana Martin Fabrice, Ngabonziza Pacifique, Ntirushwa Aimé, Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Muhadjiri

Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Niyigena Clèment, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Sekamana Maxime, Kwizera Pierrot, Mugisha François, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Mael Dendjeke, Rudasingwa Prince.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW