Rubavu: Abashumba baravugwaho gutema insina z’abaturage

Mu Murenge wa Nyundo, abashumba baravugwaho gutema insina z’abaturage imituma bakayigaburira amatungo, kuri iki Cyumweru umwe mu baturage yabwiye UMUSEKE ko yatemewe insina 10 akaba bwa mbere akeka ko byakozwe n’abashumba, iki kibazo ngo kirafata intera ka ndi ubuyobozi na bwo burakizi.

Insina barazitema imitumba bakayitwara

Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, (6h00 a.m) kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Nombe mu Karere ka Rubavu.

UMUSEKE wahawe amakuru n’umuturage witwa Mukeshimana Cecile, avuga ko ubwo yajyaga gusura urutoki, ari bwo yasanze insina bazishyize hasi.

Ati “Twagiye kureba insina, tureba ko twakuramo ibitoki, dusanga batemyemo insina 10, tuyoberwa ibyabaye, tubaza abantu, barutubwira ngo niko bimeze, baraza bakazitema, bakazishyira amatungo [avuga abashumba].”

Amakuru avuga ko hari isoko ry’insina zitemwa, umutumba ngo ugurwa Frw 300, bityo bigatuma batema insina kugira ngo bagurishe imitumba.

Uyu mutarage yavuze ko abantu ba mbere bakekaho gutema izi nsina ari abashumba b’aborozi kuko kenshi iki kibazo gikunze kugaragara.

Yagize ati ”Abantu dukeka ni abashumba b’aborozi, kuko uragenda ugasanga barunze imitumba, kugira ngo uzajogore umutumba wavuye iwawe, nawe ntiwavuga ngo uyu wavuye iwawe.”

Yavuze ko mu bihe bitandukanye ubuyobozi bwagiye bugezwaho iki kibazo ariko ngo usanga cyarabarenze.

Ati “Ubuyobozi burabizi, yaba ku Kagari barabizi, usanga bvuga ngo barakora inama ariko iyo urebye usanga ikibazo cyarabarenze. Mudugudu arabizi na we usanga ikibazo cyaramurenze.”

- Advertisement -

Usibye kuba muri uyu Mudugudu havugwa ubugizi bwa nabi, hari itsinda ry’insorensore ryitwa ibihazi, rivugwaho ubujura, bigateza umutekano mucye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakimenye ndetse ko ku munsi w’ejo hazakorwa inama n’aborozi kugira ngo ubu bugizi bwa nabi bucike.

Ati “Akenshi usanga byakozwe n’abashumba b’aborozi. Icyo dukora ejo turakora inama y’aborozi bose. Turakona inama ariko dukore n’iperereza ngo tumenye n’ababikoze, uwo batemeye insina yishyurwe.”

Yavuze ko hari harashyizweho ingamba z’uko umuntu utemye insina, agafatwa yishyura Frw 10.000. Ati “Rero kuba batema insina 10 byo ntabwo bisanzwe.”

Ku kibazo cy’ubujura bukorwa n’ibihazi, uyu muyobozi yavuze ko na cyo bakizi kuko mu kwezi kwa Mata, bafashemo 22.

Ati “Akenshi hari abantu b’ibibihazi bagenda bakihisha mu nzu, cyangwa mu biraro. Muri uku kwezi twakoranye na Polisi dufatamo 22, abenshi baracyari na Transit Center Kanzenze.”

Uyu muyobozi yavuze ko abafatwa, bakorerwa dosiye bagashyirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Kugeza ubu muri uyu Mudugudu bivugwa ko abashumba b’aborozi bamaze kwangiriza abaturage barenga 5 babatemera insina, kandi ko ubuyobozi ntacyo bubikoraho.

Abashumba ni bo ba mbere bakekwaho gutema insina z’abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW