Rulindo: Abagabo batatu bafashwe bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafashe abatatu bakekwaho gutobora inzu y’umuturage biba ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga.

Abagabo bemera ko bafashwe bavuye kwiba

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko bariya bantu bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 08 Mata, 2022, bakaba baranakomerekeje umuturage witwa Twagirumukiza  Theogene wari uvuye mu kazi, bamwambura ibyo yari afite.

Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare, Akagari ka Nkoto, Umudugdu wa  Nyagatoma ariko ababukekwaho bafatirwa mu Karere ka Rulindo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abafashwe ari batatu, Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu, na Nizongabire Bernard.

Bafatirwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, Umudugudu wa Nyakambu gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Ahagana saa cyenda z’ijoro, umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari abajura abonye bafite ibikapu kandi ko bahise batega imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus, RAB 474M. Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda ahitwa Nyakambu, bahagarika iyi modoka bakuramo abagenzi barimo niko guhita bafata bariya bagabo batatu.”

Yongeyeho ko basatse ibikapu 2 bari bafite basangamo ibikoresho bitandukanye bibye, ndetse n’ibyo bifashisha biba birimo, umuhoro, itindo, turunevisi, pince n’imyenda bakoresha biba.

Bakimara gufatwa bemeye ko batoboye inzu y’umuturage bamwiba ibikoresho bitandukanye, bari mu nzira bagenda bahura n’umuturage witwa Twagirumukiza Theogene avuye mu kazi k’ubushoferi bamwambura ibyo yari afite ndetse baranamukomeretsa mu mutwe bakoresheje umupanga.

Banemeye ko basanzwe biba ahantu hatandukanye mu gihugu.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko abo bagabo atari ubwa mbere bafatirwa mu cyaha cy’ubujura kuko Maniraguha Theophile, na Bizimana Jean de Dieu bamaze igihe gito barangije igihano bari bakatiwe kubera ubujura.

SP Ndayisenga  yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ziri maso ngo zibafate, anabibutsa ko ubujura cyane iyo buciye icyuho ari icyaha gihanishwa igifungo kinini muri gereza.

Ashimira abaturage batanze amakuru abo bantu bagafatwa, ariko anabasaba gukaza ingamba zo kwicungira umutekano bakora amarondo, kandi igihe bafashe abajura bagahamagara Polisi hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ntarabana, ndetse n’ibyo bafatanwe ngo hakurikizwe amategeko.

Icyo Itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IVOMO : RNP

UMUSEKE.RW