Rulindo: Abanyamuryango 295 bahawe impanuro nyuma yo kwinjira muri RPF

*Ngo bazi aho yabakuye n’aho ibaganisha ni byo byatumye bafata icyemezo

Kuri iki Cyumweru mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, abanyamuryango bashya 295 b’Umuryango wa RPF Inkotanyi bahawe impanuro nyuma y’uko kuwa 24 Werurwe 2022 binjiye muri uyu muryango. Bavuga ko gukomeza kubona ibyiza uyu muryango ugeza ku banyarwanda ari byo byabateye kunyoterwa no kwifatanya na wo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Aba bahawe impanuro bavuga ko kuba abayoboke ba RPF bavuze ko aho iri shyaka riri ku butegetsi ryabakuye n’aho ribageje ari byo byatumye bafata icyemezo cyo kurishyigikira.

Aba ba nyamuryango bose ni abakozi b’umushinga witwa Euro Trade International Ltd y’umwongereza witwa Luke Roges. Bacukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Shyorongi.

Muri ibi birori umuhanzi Intore Tuyisenge yaririmbye indirimbo yise ‘Ibigwi n’imihigo’ by’umuryango FPR Inkotanyi.

Iyi ndirimbo nshya ya Tuyisenge yumvikanamo ibikorwa by’indashyikirwa umuryango FPR Inkotanyi wagejeje ku banyarwanda ndetse n’ibyo uteganya kubagezaho mu bihe bizaza.

Murekezi Gaspard warahiriye kudatera intambwe isubira inyuma muri FPR Inkotanyi avuga ko yinjiye muri uyu muryango yabitekerejeho.

Ati “Nyuma yo kubona imiyoborere ya FPR Inkotanyi nafashe icyemezo cyo kuyibera umunyamuryango.”

Avuga ko nta shyaka yari afite kuko adakunda kujya mu bintu atabanje kugenzura neza.

- Advertisement -

Mugenzi we witwa Umuhoza Ernestine nawe avuga ko yishimiye kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Ati “Ubundi bwo natinze kujya mu muryango kubera amadini yambujije kujya mu mashyaka, kuko aho nasengeraga imyemerere itabyemeraga.”

James Mudahunga, umuyobozi wa ETI Nyakabingo yavuze ko nta gipindi cyabayeho ngo babe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Ni imiyoborere isobanutse yatumye barahira, n’utayirimo yifuza kuyijyamo.”

Yavuze ko nka ETI Nyakabingo bahisemo ko abanyamuryango bashya barahira bari mukazi kuko umuryango wa FPR Inkotanyi amwe mumahame yayo ukunda abantu bakora umurimo unoze.

Abarahiye abenshi ni abakiri bato bafite amaboko bitezweho amaboko akomeye mu muryango wa FPR Inkotanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko aba banyamuryango bashya bari bamaze iminsi bategurwa bakaba bariyemeje kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Meya Mukanyirigira avuga ko ari amaboko mashya bungutse bakaba bizeye ko bagiye gukomeza gushyira mu bikorwa intego z’iri shyaka.

Yagize ati ” Aba bakozi b’uyu mushinga barahiye kuwa 24 werurwe 2022 basaga 295  igikorwa cyo kubarahiza cyabaye ari muminsi y’akazi bituma hategurwa umunsi wo kubashimira icyemezo cyiza bafashe cyo kwemera kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi .”

Mayor Mukanyirigira avuga ko abanyamuryango bashya bakorera mu kigo cya ETI Nyakabingo ari urwego rwemewe rushamikiye ku zindi nzego za FPR Inkotanyi.

CEO Luke Roges n’umunyamuryango ukomeye wa FPR Inkotanyi
Abanyamuryango bari fpr Inkotanyi bacinye akadiho basusurukijwe na Intore Tuyisenge
Intore Tuyisenge niyo yasusurikije abitabiriye ibi birori by’abanyamakuryango bashya aba RPF Inkotanyi mu karere ka Rulindo
Mukanyirigira Judith Umuyobozi w’Akareer Ka Rurindo ubwo yageraga abarereye ibikorwa by’ubusabane byo kwinjiza abanyamuryango bashya ba FPR Ikotanyi muri ETI NYAKABINGO
Mudahunga James Umuyobozi uyobora ETI Nyakabingo yavuze ko abantu bemeye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babyemeye kubushake bwabo nta gahato
Mbere yo kumva impanuro z’abayobozi batandukanye bahaye abanyamuryango bashya FPR 295 habanje kuba umukino wa gicuri wahuje ikipe y’umupira w’amaguru ya Arena Sports n’ikipe ya ETI yitwa Mine Nyakabingo Sport

 

PHOTO: NKUNDINEZAJP@2022

UMUSEKE.RW