Rusizi: Abarokotse Jenoside bibaza ku Barundi bishe ababo n’ubu bataraburanishwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera ku ruhare Abarundi bagize mu kwica ababo muri Jenoside.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi byatangirijwe i Nyarushishi tariki 07 Mata, 2022

Ku Rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Nyarushishi niho habereye umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Rusizi.

Abarokokeye i Nyarushishi ubu ni mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka 28 ishize bibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko hari ibyo bamaze kugeraho.

Basaba ko gukurikirana Abarundi bari impunzi mu mwaka wa 1993 bazanywe i Nyarushishi bakagira uruhare muri Jenoside aho bafatanyije n’Interahamwe kwica Abatutsi benshi.

Abarokotse Jenoside bifuza ko abo Barundi na bo bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ibibi bakoze mu Rwanda mu 1994.

Mutesa Jean Bosco  umwe mu barokokeye i Nyarushishi, ubu ni naho atuye yavuze ko bimwe mu byo bishimira ari ko abarokotse hari intambwe y’ubuzima bamaze gutera.

Ati ”Turishimira ko dufite umutekano, hari abakecuru bahabwa ingoboka natwe batuvuza ku buntu.”

Gatete Thacien na we ari mu barokokeye i Nyarushishi, ati ”Ubu Abanyarwanda babanye neza, turishimira ikigega FARG twabonyemo uburezi n’ubuvuzi n’urugo rw’impinganzina rufasha abakecuru n’abasaza b’inshike (Intwaza).”

Yavuze ko hari impunzi z’Abarundi zakoze Jenoside, ariko batazi amakuru yabo.

- Advertisement -
Abarokotse Jenoside b’i Rusizi baracyategereje kumva ko Abarundi bishwe ababo bakurikiranwa

Depite UWAMBJE Aimee Sandrine yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bukora, ndetse ko  ikibazo cy’abakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 harimo n’abo Barundi na cyo kizwi.

Avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu abanyamahanga bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ati ”Ibintu byose ni ukugenda buhoro buhoro, Joneside yakozwe n’abantu batandukanye harimo n’abo Barundi, ubutabera bwacu icyo kibazo burakizi tugikorera ubuvugigizi mu byo u Rwanda rushoboye. Hazabaho gukorana n’ibindi bihugu abo bantu bo bakoze Jenoside bakurikiranwe.”

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 8 450 biciwe mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rusizi.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i Rusizi